Kimenyi Yves yabazwe ashyirwamo urugingo rushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa AS Kigali n'ikipe y'igihugu Amavubi yabazwe ashyirwamo urugingo rufata igufwa rye ryacitse kugira ngo ryongere guterana vuba.

Ni mvune yagiriye mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona AS Kigali ye yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023.

Nyuma yo kugongana na Peter Agbelov wamukubise akaguru, igifwa ry'umurundi cyagwa ruseke "Tibia" ryahise ricikamo kabiri.

Ubwo yari amaze kunyura mu cyuma basanze "Tibia na Pérone" zacitse akaba yaragombaga guhita abagwa.

Yoherejwe i Kigali ku Bitaro by'Inkuru Nziza i Gikondo ari n'aho yabagiwe ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.

Kubagwa byagenze neza aho igufwa ryacitse bashyizemo urundi rugingo rurifata kugira ngo riterane vuba.

Ntabwo bizwi igihe azamara hanze y'ikibuga ariko ntabwo kiri munsi y'amezi atandatu adakina umupira w'amaguru.

Kimenyi Yves yamaze kubagwa kandi byagenze neza
Yashyiriwemo urugingo rufata igufwa ryacitse



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yabazwe-ashyirwamo-urugingo-rushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)