Kirehe! Abayede bacukuraga umuyoboro w'amazi baguye kuri Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi.
Mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Mushikiri, aho muri iki gitondo tariki ya 7.10.2023 Abaturage bariho bacukura umuyoboro w'amazi ubwo bacukuraga baguye kuri Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi.
Abaturage babwiye ikinyamakuru Rubanda dukesha iyi nkuru ko Imana yakinze akaboko kuko umuntu wayibonye yari mu nsina niho bayicukuye.