Kiyovu Sports iri muri koma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tugiye kugaruka kuri Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri ibura igikombe cya shampiyona ku munota wa nyuma, none kuri ubu abakinnyi bayo bakaba bari kuza ku myitozo n'amaguru.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino nibwo umwuka mubi watangiye gututumba muri iyi kipe yo ku Mumena, Biryogo na 40. Bijya gutangira byahereye  ubwo habaga ubwumvikane buke hagati ya Juvenal wari uyoboye iyi kipe ndetse na Ndorimana Jean Francois Regis wari umuyobozi wa Association.

Aba bagabo ntabwo bumvikana ku buryo bw'imisinyishirize y'abakinnyi, aho Juvenal yashakaga ko ikipe yasinyisha abana bakiri bato badahenze, kuko bari bamaze igihe bakoresha amafaranga menshi mu gusinyisha abakinnyi no kubatunga. Ndorimana Jean Francois yifuzaga ko ikipe yakomeza kugura abakinnyi b'amazina ari naho hatumye asinyisha Niyonzima Olivier Seif atabyumvikanyeho na Mvukiyehe Juvenal, bituma barushaho gushwana.

Mvukiyehe na Ndorimana, akenshi mu itangazamakuru basaga nk'abasenyera umugozi umwe

Tariki 26 Nzeri 2023 ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro ko Kiyovu Sports Limited iyobowe na Mvukiyehe Juvénal yamburwa by'agateganyo ububasha ku micungire y'iki kigo cy'ubucuruzi nka kimwe mu bigize Umuryango wa Kiyovu Sports kubera amakosa yagiye ikora mu bihe bitandukanye agateza imyenda iremereye n'igihombo.

Bidatinze Mvukiyehe Juvenal amaze gusubizwa inyuma, nibwo hatangiye kugaragara impinduka ndetse hari n'izakoze ku bakinnyi ko kubura uko bagera ku kibuga. Bidatinze, Mvukiyehe Juvenal yahise ahagarika imodoka yatwaraga abakinnyi avuga ko bajya bayikodesha.

Mvukiyehe yaje guhamagarwa na bamwe mu bayobozi b'Umuryango bamusaba ko yabaha imodoka ikajyana abakinnyi ku myitozo, yabasubije ko bayikodesha kuko niba yanditse kuri Kiyovu Sports Limited kandi iki kigo cy'ubucuruzi kikaba cyahagaritswe by'agateganyo mu bikorwa n'imicungire y'ikipe, ubwo n'imodoka yahagaritswe.

Abakinnyi kujya ku myitozo byatangiye kuba induru

Nk'uko amasezerano abibemerera, Kiyovu Sports niyo igomba kugeza abakinnyi ku myitozo, ndetse ikanabacyura. Abakinnyi rero batangiye kubura imodoka basabwe ko bajya baza ku myitozo ubundi bagasubizwa amafaranga bakoresheje.

Bamwe mu bakinnyi batangiye gukoresha amafaranga yabo ariko ntibayasubizwa

Uyu mukinnyi yanditse ataka avuga ko akeneye gusubizwa amafaranga yakoresheje. Yagize Ati" Njye maze iminsi 2 nitegera Team Manager yambwiye ko aza kumpa ibihumbi 4 Frw ariko ntayo yampaye  kugera n'ubu maze kongeraho 1500 Frw Njye ndashaka gusubizwa amafaranga yanjye, bitari ibyo ntabwo nzagaruka mu myitozo."

Juvenal yasize Kiyovu Sports ifite Miliyoni 10

Ubundi zimwe mu mpamvu zatumye ubuyobizi bwa Kiyovu Sports Association bwirukana Juvenal, bwavugaga ko bamaze kubona aho akura amafaranga, kandi nabo bafite ubushobizi bwo kuyahakura.

Imodoka yari iya Kiyovu Sports, iri mu karuhuko 

Ubuyobizi bwa Ndorimana Jean Francois Regis bwavugaga ko Mvukiyehe Juvenal akura amafaranga mu mujyi wa Kigali, ayo abantu baba hanze bamuha, ndetse n'ibindi byinshi, bakemeza ko nabo ibyo babifitiye ubushobozi ayo mafaranga bazakomeza kuyabona.

Mvukiyehe Juvenal amaze kugenda Ndorimana na komite ye bari bafite Miliyoni 10 z'amanyarwanda ari nayo yagombaga gutunga ikipe. Aya mafaranga bashatse uko bayongera ngo bahembe abakinnyi ariko amafaranga yanga kugwira dore ko no munshuti na Ndorimana hari abitangaga ibihumbi 3 Frw  ngo bijye gutunga ikipe.

Ndorimana na komite ye bahisemo guhemba abakinnyi bamwe

Mu gihe za Miliyoni 10 zabuze gisunika, Ndorimana Jean Francois Regis yahisemo guhemba abakinnyi bamwe. Ubuyobizi bwafashe umwanzuro wo guha abakinnyi bake amafaranga rwihishwa kugira ngo ubuzima bukomeze, ariko abakinnyi batahembwe barabimenya.

Abakinnyi bari kugira ibyago bakabura umuryango ubatabara

Fofo Cabungula ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports, uyu musore, aherutse gupfusha mushiki we ndetse asaba uruhushya rwo kujya kumureba bwa nyuma ariko biba ibibazo kuko ikipe yari imurimo amafaranga ntiyagira n'igiceri cy'icumi imuha.

Gusa nubwo ikipe iri mu bibazo, amanota araboneka kuko ubu iri ku mwanya wa 4 n'amanota 12 

Mu gihe mushiki wa Fofo yitabaga Imana, ni nabwo Kiyovu Sports yahise ihemba abakinnyi bamwe uyu musore nawe ajya mu bakinnyi batahawe n'igiceri gitoboye.

Ndorimana Jean Francois Regis na komite ye, bari gusaba umuhisi n'umugenzi

Mu minsi ishize, ubwo Kiyovu Sports yiteguraga kwerekeza i Huye gukina n'Amagaju FC, umwe mu bagize komite ya Ndorimana, yoherereje ubutumwa umuntu twari twicaranye amusaba ko niba hari udufaranga afite yabaha, ikipe ikaba yajya i Huye. Uyu muntu yambwiye ko usibye isoko yakoranye na Kiyovu Sports atari umuntu wo kuyiha amafaranga kuko atanayifana.

Ndorimana Jean Francois Regis yasabye abakinnyi ko bamuterura kugira ngo abahe amafaranga

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Marine FC ibitego 2-1 abakinnyi bari bijejwe ko bari buhabwe amafaranga yabo, ndetse ko bangomba kuza ku mukino imbaraga ari zose. Ndorimana Jean Francois Regis yaje ku mukino afite Miliyoni 1 y'amanyarwanda, yagombaga kugabanya abakinnyi umukino urangiye.

Mbere yo gutanga aya mafaranga, Ndorimana Jean Francois Regis yasabye abakinnyi ko babanza bakamuterura bakamunaga mu birere, ubundi nawe akabona kubaha amafaranga. Abakinnyi nk'abantu bari bifitiye ubukene, baramuteruye baramusimbiza, maze amahoro arahinda.

Ndorimana yarongeye akora ikosa aha amafaranga abakinnyi bamwe

Ya miliyoni 1 twavuze haruguru, Ndorimana Jean Francois Regis umukino urangiye yahisemo kuyiha abakinnyi 20. Hari Abakinnyi bari baje ku mukino, gusa batari ku rutonde, abo ntacyo bahawe. Haje kuba imvururu zikomeye aho abakinnyi batahawe amafaranga bavugaga ko ari ukubakina ku mubyimba kuko niba nta mushahara, nabo bakabaye babona ku dufaranga.

Ndorimana Jean Francois Regis na mushuti we Mbonyumuvunyi Abdul Karim usanzwe ari na Vise Perezida babonye ibintu bibaye induru, baranyonyombye, ndetse bahita bakuraho telephone.

Nta musitafu n'umwe urabona ifaranga ry'ingoma ya Ndorimana

Usibye ubuvugizi umutoza Petros Koukouras yakoreye abakinnyi kuri uyu wa Gatandatu, buriya uko mumubona nta n'igiceri cy'ijana arabona kuva Ndorimana Jean Francois Regis yafata Kiyovu Sports. Yaba uyu mutoza, abatoza bungirije abita ku bikoresho by'ikipe ndetse n'abandi, nta n'umwe urabona ifaranga ndetse n'amafaranga atanzwe ahabwa abakinnyi nabo bake.

Imishahara yo ni ibindi bindi

Harabura iminsi mike Kiyovu Sports ikuzuza amezi abiri idahemba. Abakinnyi bari barabyakiriye, bavuga ko nta bundi buryo buhari gusa amafaranga yatanzwe ku wa Gatandatu agahabwa bamwe yatumye bakanguka. Kuva kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko bamwe mu bakinnyi batangiye kwandika amabaruwa bishyuza Kiyovu amafaranga y'imishahara ibabereyemo.

Ikibabaje ni iki

Kiyovu Sports iri muri ibi bibazo nibura utavuga ngo ejo izabivamo. Amafaranga akomeje kubura kwa Ndorimana Jean Francois utavuga ngo ejo azayabona nibura ikipe ayisubize ku murongo. Bamwe mu bantu bari baramugiye mu matwi ngo abohoze Kiyovu Sports, amaze kuyibona bamweretse ko bahuze, muri make twavuga ko bamutabye mu nama. 

Umutoza Koukouras nubwo atoza ndetse akaba we nta kintu ahabwa, ashima Imana iyo abakinnyi abashije kubabona baje ku myitozo 

Mu mpera z'iki cyumweru Kiyovu Sports yabonye amanota atatu kuri Marine FC 

Ndorimana akeneye ayandi maboko kugirango ikipe izanzamuke



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135449/kiyovu-sports-iri-muri-koma-135449.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)