KNC na Juvenal babivuzweho bagiye gukira! Ibyanzwe muri shampiyona kubera ubujyanjya byakoranwaga bigiye kugarurwa igitaraganya - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KNC na Juvenal babivuzweho bagiye gukira! Ibyanzwe muri shampiyona kubera ubujyanjya byakoranwaga bigiye kugarurwa igitaraganya.

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ishobora kuzubizwa muri betingi.

KNC na Juvenal bashinjanyaga ko bakora iyo mikino y'amahirwe gusa nta gihamya yabaga ihari ahubwo kwari uguhangana kwabo.

Nyuma y'umwaka urenga Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru ishobora kongera kugaruka muri mikino y'amahirwe (betting) izajya itegerwa mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [MINICOM] ifatanyije na Minisiteri ya Siporo [MINISPORTS] babujije kompanyi zo gutega zikorera mu Rwanda (betting companies) kongera gucuruza imikino yo mu Rwanda.

Ibi byakozwe nk'imwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo guca 'Fixing' (kugena uko umukino uri bugende) mu mikino ya shampiyona yo mu Rwanda aho byari bimaze kuvugwa cyane mu mupira w'u Rwanda.

Gusa ariko ababa hanze y'u Rwanda babasha kuba bagura iyi mikino bakayitegaho, ku bari imbere mu gihugu bo ntibabashaga kuba babona iyi mikino muri Kompanyi z'imikino y'amahirwe.

MINALOC yavuze ko igiye gusuzuma raporo ya MINISPORTS ku ngaruka zishobora kubaho ku kuba hagurisha imikino (Match fixing).

Kuva icyo gihe izi Kompanyi z'imikino y'amahirwe zitegereje ko zakomorerwa ariko byaranze.

Nyuma y'uko shampiyona y'u Rwanda igiye kujya itegurwa na 'Rwanda Premier League' ivuye mu ntoki za FERWAFA, irimo gushaka uburyo shampiyona yakongera gutegwaho mu Rwanda.

Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bw'inama y'Ubutegetsi ya Shampiyona y'u Rwanda kimwe mu bintu barimo kwigaho ni uburyo iyi shampiyona yakongera kugaruka muri Kompanyi z'Imikino y'amahirwe mu Rwanda ku buryo n'abari imbere mu gihugu bakajya bayitegaho.

Ntabwo bemera uburyo abantu bari hanze y'u Rwanda babasha gutega ku mikino yo mu Rwanda ariko abari imbere bikanga, ni ibintu bafata nko gukiza abandi nyamara Abanyarwanda babasimbutse.

Ikindi kivugwa ni uko hari Kompanyi z'Imikino y'Amahirwe zabegereye zifuza gushora muri iyi shampiyona, biteguye no gutanga agatubutse ariko bamwe bagenda bakuramo akarenge kubera ko iyi mikino umuntu uri ku butaka bw'u Rwanda atemerewe kuyitegaho.

Gusa hari imwe muri Kompanyi z'Amahirwe yemeye gukorana nabo nubwo iyi mikino itarimo, izajya ihemba umukinnyi w'ukwezi. Yaciwe miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.



Source : https://yegob.rw/knc-na-juvenal-babivuzweho-bagiye-gukira-ibyanzwe-muri-shampiyona-kubera-ubujyanjya-byakoranwaga-bigiye-kugarurwa-igitaraganya/?utm_source=rss=rss=knc-na-juvenal-babivuzweho-bagiye-gukira-ibyanzwe-muri-shampiyona-kubera-ubujyanjya-byakoranwaga-bigiye-kugarurwa-igitaraganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)