Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports WFC yereka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Ukwakira 2023 ubera muri Park Inn Hotel. Abakinnyi 25 berekanywe ni aba bakurikira ndetse na nimero bazambara z'iri mu dukubo ().

1. Itangishaka Claudine (22)

2.Uwimana Francine (25)

3.Niyonsaba Jeanne (1)

4.Uwase Andorsene (17)

5.Mukeshimana Jeannette (20)

6.mukantaganira Joselyne (21)

7.Araza Joselyne (3)

8.Uwanyirijyiira Sifa (6)

9.lradukunda Valentine (15)

10.Niyonkuru Chance (13)

11.Umuhoza Angelique (16)

12.Kalimba Alice (24)

13.Uwamariya Diane (18)

14.Mukeshimana Dorothee (8)

15.GIKUNDIRO Scolastique (5)

16.UMUHOZA Pascaline (19)

17.Ochieng Judith (11)

18.Uwamahoro Ruth (12)

19.Uwitonze Nyirarukundo (30)

20.Djamilla Abimana (29)

21.Uwiringiyimana Rosine (10)

23.Kanyindi Fatuma (27)

24. Kantono Priscilla (23)

25.Mukandayisenga Jeanine(7)

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Limited, Eric Gilson wari witabiriye uyu muhango yatangaje ko bizeye ko umupira w'amaguru w'abagore ushobora kugira imbaraga ndetse anavuga ko kuba barabaye umufatanyabikorwa wa Rayon Sports y'abagore ari ukwagura ubwitange bwabo muri siporo yo mu Rwanda.

Yagize ati: "Twizera ko umupira w'amaguru w'abagore ushubora guhinduka ndetse ukagira n'imbaraga. Ibyo twiyemeje mu guteza imbere umupira w'amaguru w'abagore ni ukwagura ubwitange bwacu muri siporo yo mu Rwanda".

"Twongerera imbaraga abagore muri siporo, cyane cyane mu mupira w'amaguru, intego yacu ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'ikipe y'igihugu y'abagore ikomeye ndetse no guha abakinnyi bacu amahirwe yo kwimurika ku rwego mpuzamahanga. "

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli we yatangaje ko bishimiye kuba SKOL Brewery Limited ari umufatanyabikorwa ndetse anavuga ko bafite icyerekezo kimwe mu buringanire no guteza imbere imikino.

Yagize ati "Igikorwa cy'uyu munsi ni igikorwa gikomeye mu muryango mugari wa Rayon. Twishimiye kuba Skol Brewery Ltd ari umufatanyabikorwa muri uru rugendo, kandi dufite icyerekezo kimwe ku buringanire ndetse n'iterambere ry'imikino. Ikipe yacu y'abagore ni ikimenyetso cy'uko twiyemeje kuzamura impano no gutanga amahirwe angana mu mupira w'amaguru."

Ubu bufatanye hagati ya Skol Brewery Ltd na Rayon Sports FC bushimangira ubushake bw'imiryango yombi mu guteza imbere siporo, uburinganire, ndetse n'iterambere rusange ry'umupira wamaguru mu Rwanda. Â 

Itangizwa ry'ikipe y'Abari n'Abategarugori ya Rayon Sports ndetse n'uku kumurika imyenda byerekana ibihe bishya by'amahirwe ku bagore mu mupira w'amaguru w'u Rwanda.

Ikipe y'abagore ya Rayon Sports yazamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu cya kabiri ndetse ikaba ari nayo yegukana igikombe mu mwaka ushize w'imikino.


Abakinnyi bose ikipe ya Rayon Sports WFC izakoresha muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024


Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa


Abakinnyi ba Rayon Sports WFC batambuka ku itapi itukura


Perezida wa Rayon Sports ari kumwe n'umunyamabanga mushya w'ikipe y'abagore, Axella Bennie Kana 

Umuyobozi mukuru wa SKOL, Eric Gilson ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Habayeho n'umusangiro ku ikipe ya Rayon Sports y'abagore

Perezida wa Rayon Sports (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa SKOL (iburyo) bifotoreza ku myenda Rayon Sports y'abagore izajya yambara







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135157/ku-bufatanye-na-skol-rayon-sports-wfc-yerakanye-abakinnyi-nimyambaro-mishya-135157.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)