Ku bwumvikane bw'impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'umugoroba wo kuri ik icyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports itangaje ko yamaze gutandukana  n'umutoza mukuru wayo Yemen Zelfani.

Uyu mutoza atandakunye na Gikundiro ku bw'umvikane nk'uko iyi kipe ibitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter.

Rayon Sports yagize iti 'Ku bwumvikane bw'impande zombi Umutoza Yamen ZELFANI  ntabwo akori umutoza mukuru wa Rayon Sports'.

Yamen Zelfani yageze mu Rwanda tariki ya 18 Nyakanga 2023 akaba atandukanye n'iyi kipe nyuma y'iminsi 80 gusa ari mu nshingano nk'umutoza mukuru.

Gutandukana kw'aba bombi bibaye nyuma yaho umu mutoza ashinjwa kugira umusaruro mubi ari kumwe na Rayon Sports cyane cyane muri shampiyona y'u Rwanda ndetse n'imikino mpuzamahanga.

Muri Shampiyona y'u Rwanda Zelfani ari kumwe Gikundiro amaze gukina imikino itanu, yatsinze umwe anganya indi mikino ine.

Ku ruhando mpuzamahanga yatoje imikino ibiri uwbo bahuraga na Al Hilal Benghazi yo muri Libye, iyi kipe ikaba yarasezerewe kuri Penaliti 4-2 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije 2-2 mu mikino yombi.

Nyuma yo gutandukana kw'aba bombi, ikipe ya Rayon Sports iraba irimo gutozwa n'umutoza wari wungirije ariwe Mohamed Wade.

Mbere yo kuza ku Rwanda gutoza Rayon Sports, umunya Tunisia Yamen Zelfani w'imyaka 44 yatoje mu yandi makipe atandukanye arimo Al- Merrikh, JS Kablie, Jeddah n'andi atandukanye.

The post Ku bwumvikane bw'impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ku-bwumvikane-bwimpande-zombi-yamen-zelfani-ntakiri-umutoza-wa-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-bwumvikane-bwimpande-zombi-yamen-zelfani-ntakiri-umutoza-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)