Kung-Fu Wushu: Hasojwe amahugurwa yafashije a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa yabaye mu byiciro bibiri; ay'icya mbere "Taiji Boxing of Chen Style" yatanzwe na Chen Haijun naho ay'icyiciro cya kabiri "Shaolin Martial Arts" atangwa na Zao Changan kuva tariki ya 6 Nzeri kugeza ku wa 25 Ukwakira 2023, mu nzu y'imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku Kimihurura mu Rugando.

Igikorwa cyo kuyasoza cyitabiriwe n'abarimo Chargé d'Affaires wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Butoyi Jean wari uhagarariye Komite Olempike y'u Rwanda ndetse na Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda.

Chargé d'Affaires wa Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, yashimye imikoranire iri hagati y'iyi ambasade n'Ishyirahamwe nyarwanda ry'Umukino wa Kung-Fu, avuga ko aya mahugurwa agamije kurema abakinnyi beza b'ejo hazaza.

Ati 'Twizera ko bazavamo ba Bruce Lee na Jackie Chan b'ejo hazaza kandi bakazaba ba ambasaderi b'ejo hazaza b'ubucuti n'umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa. Uretse ubuhanga bw'umukino no kugira ubuzima bwiza, ni ugusangira umuco n'indangagaciro z'ibihugu byombi.'

Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Kung-Fu Wushu, yavuze ko ari amahirwe bagize kuba aya mahugurwa yarabereye mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere muri Afurika yose.

Ati 'Ni ubwa mbere aya mahugurwa abereye muri Afurika, kuba ku ikubitiro yabereye mu Rwanda bivuze ko hari uko barubona mu bijyanye n'imikorere n'umubano u Rwanda rugirana n'amahanga.'

Yakomeje agira ati 'Bifite icyo bitumariye cyane kuko abari bayarimo ni urubyiruko, rugira ubumenyi rugira, bugatuma rugera ahantu heza. Tukaba dutekereza ko uko tuzajya dutera imbere, tuzagera no kuba twaba abanyamwuga.'

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakinnyi 50 baturutse mu makipe anyuranye mu gihugu, ndetse byitezwe ko bazageza ubumenyi bungutse ku bandi batabashije kwitabira nk'uko Uwiragiye yakomeje abigarukaho.

Ati 'Tugiye kunoza umubano n'aba bavandimwe kugira ngo dukomeze kuzamura urwego rwacu, ibyo twize uyu munsi, ubutaha tukazongereho ibindi. Hari gahunda ishoboka turi kuganiraho, ko hari Abanyarwanda bashobora kujyayo umwaka umwe, noneho undi ukurikiyeho, abandi bakaza inaha.'

Umwe mu bahuguwe, Havugimana Emmanuel, yashimangiye ko hari byinshi bungutse birimo no kumenya Kung-Fu gakondo bo batari basanzwe bakina kandi bizeye ko ibyo bize bizabafasha kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.

Ati 'Twungukiyemo byinshi harimo nka Tai chi iyo bita 'Chinese style', ni ubwa mbere yari igeze mu Rwanda, ikindi twigiyemo ni Kung-Fu gakondo ari yo bita 'Shaolin Chen'. Ubundi twagiraga irushanwa rimwe rigezweho ariko ubu tugiye kwinjira no mu rindi rya gakondo.'

Yakomeje agira ati 'Byadufashije ikintu kinini, cyane ko dufite ikipe igiye kujya mu Gikombe cy'Isi, twagize umwanya mwiza ndetse tubona n'abarimu bagezweho baradukosora, twizeye ko mu marushanwa tuzajyamo, tuzitwara neza.'

Nyuma yo gusoza aya mahugurwa, biteganyijwe ko hari abakinnyi babiri bazahagararira u Rwanda mu Gikombe cy'Isi kizabera muri Dallas tariki ya 14-22 Ugushyingo 2023.

Abo ni Mutuyimana Emmanuel na Iregana Steven bazajyana n'Umutoza Simparikubwaho Godefroy mu gihe Uwiragiye Marc uyobora Federasiyo azitabira Inama Rusange y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Kung-Fu Wushu. Imbere mu gihugu, hari kuba Shampiyona y'Igihugu aho izakinirwa mu bice birimo i Nyagatare, Gicumbi n'i Kigali.




Hasojwe amahugurwa ategura igikombe cy'Isi muri Kung-Fu Wushu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135871/kung-fu-wushu-hasojwe-amahugurwa-yafashije-abakinnyi-bu-rwanda-kwitegura-igikombe-cyisi-am-135871.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)