La Benevolencija ni umuryango utegamiye kuri Leta, ukora ibikorwa byo kubaka amahoro mu Karere k'Ibiyaga bigari. Uyu muryango, umaze imyaka isaga ine (2019-2023), ukora umushinga bise 'Media for Dialogue,' ukubiyemo ibiganiro byifashisha itangazamakuru bigamije kubanisha neza mu mahoro abatuye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Congo, cyane cyane abatuye mu turere duturiye imipaka.
King Ngoma, umukozi w'umuryango La Benevolencija ari nawe wayoboye iki gikorwa, yatangarije itangazamakuru ko ikiciro cya kabiri cy'uyu mushinga cyatangiye muri 2019 kikaba cyasojwe ku mugaragaro uyu munsi.Â
Asobanura imvano y'uyu mushinga, King Ngoma yagize ati: 'Dutangira uyu mushinga hari ibibazo bishingiye ku makimbirane ashamikiye kuri bya politiki muri kano Karere k'ibiyaga bigari ndetse yagiye akurikirana n'ihohoterwa cyangwa ubugizi bwa nabi tuzi.Â
Ibyo bisigira ibikomere byo mu mutima abaturage bo muri kano Karere by'umwihariko bino bihugu bitatu, ndetse bigira n'ingaruka ku mibanire yabo.'Â
Uyu muyobozi, yakomeje avuga ko ibyo bibazo iyo byongeweho ibindi bisanzwe bya politiki byaragiye bigira ingaruka zihariye cyane cyane ku baturiye imipaka kuko ahanini ubuzima bwabo bushingiye ku buhahirane. Avuga ko iyo badashoboye guhahirana ngo babane neza, ubuzima bwabo buba buri mu kaga. Â
Mu rwego rwo kugira umusaruro bageraho bagiye bakorana n'abantu bakunze guhura byoroshye nk'abacuruzi bambukiranya imipaka, bashyiraho za komite zihuriyemo abarundi, abanyarwanda n'abakongomani kugira bajye baganira ku bibazo bihari bafatanye no kubishakira ibisubizo.Â
King yasobanuye ko bifashishije ubu buryo mu rwego rwo gufasha n'abanyapolitiki, aho buri wese agaragaza uruhare rwe mu guhangana n'ibibazo byugarije Akarere k'ibiyaga bigari.Â
Yavuze izo komite zakoze akazi gakomeye ko kwegerana bagashakira umuti ibibazo bahuraga nabyo hanyuma bagakomeza gukorana nta nkomyi.Â
King yongeyeho ko n'urubyiruko rutasigaye kuko rwabashije kwihuriza hamwe rugahangana n'ikibazo cy'urubyiruko rugenzi rwabo rukomeje gukoreshwa mu bikorwa by'iterabwoba, ubugizi bwa nabi, mu mitwe yitwaje intwari, intambara n'imvururu zishingiye ku bibazo bya politiki.Â
Aha, niho bahise bafata ingamba zigamije gukumira ibyo bikorwa, ndetse batera intamwe batangira kugira ibikorwa bibahuza bakorana.
Mu gihe uyu mushinga wakorwaga, La Benevolecija batangaje ko bagerageje gutangiza urubuga rw'ibiganiro bihuza abaturage bo mu Karere n'inzego z'ubuyobozi kugira ngo baganire ku bisanzwe bibabangamiye.Â
Muri urwo rugendo rw'imyaka ine, bavuze ko bifashishije cyane umuyoboro w'itangazamakuru, kugira ngo ibyo biganiro bishobore guhuza abatuye muri ibyo bihugu bitatu.
 Basobanuye ko itangazamakuru ryabafashije cyane kugera ku musaruro mwiza wo gutinyura abantu no gukuraho 'za mbogamizi z'imyumvire yatumaga abantu batiyumvamo abandi.'Â
King Ngoma yavuze ko nubwo mu gihe abantu bakibana batazabura kugirana amakimbirane, ariko ko ikiba kigambiriwe ari ukugira 'bwa bushobozi bwo gukemura ya makimbirane avuka.'Â
Yagize ati: "Icyo dukora ni uguha ubushobozi wa muturage wo mu Karere gaturiye imipaka kugira ngo amakimbirane naramuka avutse, ashobore guhita ayakemura aho kuyuririraho no kuyaremereza."
Baranyizigiye Jean D'arc, umuyobozi ushinzwe imfashanyigisho n'integanyanyigisho muri REB yatangaje ko mu rwego rwo kurema igisekuru gishya kizira imvururu n'amakimbirane, guhera mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza abana bigishwa amateka y'igihugu hakurikijwe ikigero bagezeho.Â
Yongeyeho ko iyo abana bageze mu mashuri yisumbuye bakomeza kwigishwa ayo mateka ariko kuko baba bamaze gukuramo gato, mu mfashanyigisho n'integanyanyigisho zabo hongerwamo n'amateka y'ibihugu by'ibituranyi ndetse n'ibyo ku yindi migabane.Â
La Benevolecija batangarije itangazamakuru umusaruro bakuye mu mushinga wa M4D bamazemo imyaka ine
Iki gikorwa kitabiriwe n'abaje bahagarariye Congo, u Rwanda n'u Burundi
Bishimiye umusaruro ushimishije bagezeho mu bijyanye n'ibiganiro biharanira amahoro mu Karere k'ibiyaga bigariÂ