Lionel Messi yahawe Ballon d'Or - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba i Paris mu nyubako yaThéâtre du Châtelet ni bwo hatangiwe iyi Ballon d'Or ya 2023-2024.

Nk'uko byari byitezwe, yegukanywe n'umunya-Argentine, Lionel Messi abifashijwemo n'igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar yegukanye ndetse na shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa yatwaranye na Paris Saint-Germain.

Ni Ballon d'Or ya 8 yegukanye mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru bigahita binakomeza kumugira uwa mbere ufite iki gihembo inshuro nyinshi akaba akurikirwa na Cristiano Ronaldo ugifite inshuro 5 ariko kuri ubu ntabwo yabashije kuza mu bagihatanira.

Abandi bakinnyi bakurikiye Lionel Messi muri iyi Ballon d'Or ya 2022-2023, ni Erling Haaland waje ku mwanya wa 2 akaba yabifashijwemo n'akazi gakomeye yakoze mu mwaka ushize atsinda ibitego byinshi ndetse anatwarana na Manchester City ibikombe 3 birimo icya Champions League, Premier League ndetse n'icya FA Cup.

Ku mwanya wa 3 haje Kylian Mbappé akaba yabifashijwemo no kuba yarageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi ari kumwe n'ikipe ye y'igihugu y'u Bufaransa ndetse akaba yaranatwaye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa mu ikipe ye ya Paris Saint-Germain.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Jude Bellingham w'imyaka 21 niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi ukiri muto kitiriwe Kopa naho Emy Martinez atwara icy'umunyezamu mwiza.

Bimwe mu bigenderwaho hatangwa Ballon d'Or harimo uko umukinnyi yitwaye ku giti cye, mu ikipe ye y'igihugu, ikipe isanzwe (club) ndetse n'imyitwarire ye (ikinyabupfura).


Lionel Messi yahawe Ballon d'Or ya 8


Jude Bellingham wegukanye igihembo cy'umukinnyi ukiri muto kitiriwe, Kopa ahigitse abarimo Jamali Musiala 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135991/lionel-messi-yahawe-ballon-dor-135991.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)