Lionel Messi yahumurije Haaland na Mbapp, ib... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Mbere tariki 30 Ukwakira, i Paris habereye ibirori byo gutanga Ballon d'Or, ihabwa Lionel Messi nk'uko byari byitezwe. Yakurikiwe na Erling Haaland, Kylian Mbappé na Kevin de Bryne ku mwanya wa 4.

Mu ijambo uyu munya-Argentine yagejeje ku bari muri ibi birori ndetse n'ababikurikiranye hirya no hino ku Isi, yavuze ashimira abantu bose cyane cyane abakinnyi bagenzi be, umuryango we ndetse anashimira Kylian Mbappé na Erling Haaland ababwira ko nabo bazatwara iki gihembo. 

Yagize ati: "Ndashimira abantu bose, cyane cyane abakinnyi dukinana. Ndashimira abantu bose bantoye. Iyi Ballon d'or ni impano ikomeye kuri Argentine yose. Sinshaka kwibagirwa Haaland cyangwa Mbappé, bagize umwaka mwiza, udasanzwe, kandi mu myaka iri imbere bazatwara iki gihembo".

Yakomeje agira ati: "Urwego rwo kurushanwa ntabwo rwigeze rugabanuka. Nagize amahirwe yo kuba hano imyaka myinshi. Ndashaka kugira icyo mvuga kidasanzwe ku bantu bose bishimiye ko Argentine yatwaye igikombe cy'Isi". Â 

"Ndashimira kandi umuryango wanjye wose, umugore wanjye, abana banjye, kuba bari kumwe nanjye mu bihe bibi, kandi bamfashije kugera ku nzozi zanjye mu mupira w'amaguru. Atari bo ntibyari gushoboka".

Lionel Messi yanavuze ko hagiye kubaho ihangana hagati ya Haaland na Kylian Mbappé agira ati: "Hagiye kubaho ihangana ryiza hagati yabo ndetse n'abandi bakinnyi bakiri bato bahari. Bose bari bakwiye iki gihembo muri uyu mwaka. Erling, ibi byashoboraga kuba ibyawe kandi byumvikanaga".

Abajijwe ku bijyanye no kureka umupira w'amaguru, uyu mukinnyi w'imyaka 36 yavuze ko atazi igihe azawurekera ariko ashaka gukomeza akina ndetse no kugira ibyishimo. Iyi ni Ballon d'Or ni iya 8 Messi atwaye. Yatwaye iya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019, 2021 na 2023.


Kylian Mbappé yaje ku mwanya wa 3 mu bihembo bya Ballon d'Or 


Erling Haaland yaje ku mwanya wa 2 ariko yanahawe igikombe cya rutahizamu mwiza


Lionel Messi yashimiye abantu batandukanye barimo abo mu muryango we akanavuga ko Erling Haaland na Mbappé nabo bazatwara Ballon d'Or 


Lionel Messi yahawe Ballon d'Or ya 8



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135993/lionel-messi-yahumurije-haaland-na-mbappe-ibyo-kureka-umupira-abigendera-kure-135993.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)