🔴LIVE: APR FC yakiriye Mukura mu mukino w'umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
17:15" Amakipe yinjiye mu kibuga agiye kwishyushya

Nta guhagarara nyuma y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona, umunsi wa 7 wanzitse kuri uyu wa gatanu, aho APR FC yakiriye Mukura Victory Sports mu mukino wo gupfa no gukira.

Ni umukino ugiye kuba Abatoza ba APR FC bicariye inkono ishyushye, aho bagomba gutsinda Mukura cyangwa bakirikanwa.

APR FC iherutse kunganya na Bugesera mu mukino w'umunsi wa gatandatu igitego kimwe kuri kimwe, naho Mukura itsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa cyabonetse mu minota ya nyuma.

APR FC niyo iheruka kwakira Mukura Victory Sports, aho yariki 29 Mata 2023, APR FC yakiriye Mukura mu mukino wa shampiyona, birangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. 

Mukura iheruka gutsindira APR FC i Kigali tariki 1 Gashyantare 2022, igitego 1-0, mu mukino wabaye iminsi ibiri, akaba ariwo wakuyeho agahigo k'imikino 50 APR FC yamaze idatsindwa.

Mu mikino 27 imaze guhuza aya makipe kuva InyaRwanda yatangira kuba (2009), APR FC yatsinzemo imikino 15, Mukura itsinda 7 banganya 5.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135395/live-apr-fc-yakiriye-mukura-mu-mukino-wumushibuka-135395.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)