Lolilo yakebuye bagenzi be, atanga inama 8 za... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda , Lolilo umaze imyaka irenga 20 mu muziki   yagerageje guha abahanzi bakizamuka zimwe mu mpanuro zabafasha gukora umuziki kugeza igihe basezeye ku Isi, atari bimwe baza ugasanga umwaka umwe bashyize hanze indirimbo irakunzwe bidasanzwe, hanyuma  bahise baburirwa irengero; ikindi kandi akavuga ko nawe biri mu bintu byamufashije cyane, aho na n'ubu akiwukora kandi ugakundwa.

1.Impano

Avuga ko ikintu kiza imbere mu gufasha umuhanzi kuguma ku gasongero, harimo kuba afite impano birumvikana. Ahamya ko ikintu cyose ku Isi gikorwa, kugira ngo ubashe kurambana nacyo ni uko ugomba kuba ugifitemo impano. Ushobora kuba ufite amafaranga, ugakoresha ibyo bita Juju( uburozi) ariko ntibikore igihe cyose udafite impano.

Ati''Hano hanze twagiye tubona abahanzi bakurira ku mihanda, nta bushobozi na buke bafite bwo kujya muri studio ngo biyishyurire indirimbo, ariko bagahura n'abagira neza bagashima impano zabo bakabafasha gato, mu minsi mike bakaba batangiye kumenyekana ku Isi hose. Ibi byose biterwa n'uko umuntu yakubonye, akabona ko hari ikintu ushoboye hanyuma agahita agufasha kugera kure. Nawe niba ufite impano ariko ukaba ubona ibintu bitaracamo uko ubyifuza, ntugire ikibazo igihe kizagera agatara kake''.

2. Kubaha

Buriya bajya bavuga ngo ikinyabupfura ni isoko ya byose ndetse ishobora no kukugeza kure. Inama abahanzi bagirwa hano ni ukubaha yaba umuto cyangwa umukuru nta bintu byo gusuzugura kuko ntabwo uba uzi uzaguha akazi muri bo.

 Ati'' Ushobora gusuzugura buri wese ubonye; umufana, umuhanzi mugenzi wawe, utegura igitaramo, ukureberera inyungu n'undi uwo ariwe wese ubyita imikino, nyamara ntumenye ko urimo kwisibira amayira kuko biragoye gutera imbere utabasha kubaha abantu.

Tuzi abahanzi benshi hano hanze bagerageje kuzana ibyo kubahuka kandi  bari bafite amazina aremereye  n'impano ariko nyamara ntibwateye kabiri tuba tubuze aho barengeye. Umuhanzi hano arasabwa kubaha buri wese''.

3. Amafaranga

Ikindi hano  Lolilo avuga gifasha umuhanzi kuguma ku ntebe y'ubwamamare mu muziki, harimo amafaranga. Twese turabizi ko ntaho bakorera indirimbo ku buntu, yaba amajwi cyagwa se amashusho; yewe no ku kijyanye no kwamamaza ibikorwa byawe bya muzika bisaba amafaranga, ikindi kandi tuzi ko amafaranga ari byose kuri iki gihe ndetse n'aho akubise hakoroha.

Hano rero k'umuhanzi udafite mu mufuka haremereye , afite umuryango umufasha cyangwa se abamureberera inyungu bazajya bamushoramo ayo mafaranga kugira ngo akore ibikorwa runaka bya muzika, biba bigoye ko umuhanzi yamara kabiri kuko igihe kizagera nabura amafaranga yo gukora izo ndirimbo abireke, hanyuma natwe tumwibagirwe.

4. Kwihangana

Lolilo avuga ko ikintu cya kane hano kugira ngo umuhanzi abashe kuguma ku gasongero mu muziki we, harimo kwihangana. Mu muziki wawe uzahura n'ibigeragezo byinshi harimo abagusebya, abakwanga, abasebya ibihangano byawe, abagutuka ndetse yewe n'indirimbo zawe hari igihe zitazajya zikinwa. 

Iki gihe nutagira ukwihangana ngo ukomeze uhatane, urwane n'ibyo bigeragezo, ukore cyane kurushaho, uzahita ubivamo burundu ucike intege.

Ati''Tuzi abahanzi benshi hano hanze bivugira ko baciwe intege kenshi, bakabasebya, bakabarwanya ariko ntibave ku bintu bagakomeza bagakora ahubwo ibyiza kurushaho kugeza aho ubu bari mu bahanzi bafite idarapo ry'umuziki nyarwanda''

5. Amahirwe:

Kuri  iyi ngingo Lolilo avuga ko ikintu cya ny'uma hano kiza giherekeza ibyo twavuze byose haruguru, ni amahirwe. Mu by'ukuri udafite amahirwe mu buzima, nta kintu ushobora kugeraho, ushobora gukora neza, ugakora byinshi, ugakora ibibaho byose kabone n'ubwo waba ufite  n'ayo mafaranga angana gute ariko nta mahirwe ufite, wajya ukorera zero gusa( ubusa). 

Ati''Ibyo twavuze haruguru rwose nubwo byose waba ubifite ariko utagira amahirwe, ukabona ukoze cyangwa se ugerageje ikintu inshuro zirenga hafi 100 utarakigeraho, aho biba bigoye cyane ko wazakigeraho n'ubundi kuko biba byamaze kugaragara ko nta mahirwe yo kuzakigeraho ufite''.

Mu bindi byiyongera kuri ibi uyu muhanzi w'ubukombe yavuze byafasha abahanzi kuguma bemye mu muziki, harimo:

6. Kwiyizera

Uyu muhanzi avuga ko inama ya mbere abahanzi bagirwa ari ukwigirira icyizere bakumva ko ibintu babishobora kandi ko bishoboka, ntibatinye kugerageza. Niba yumva  impano ye  ari ukuririmba, agerageze  ashake uburyo bwose yajya abikoramo, ajye muri studio, agerageze gushaka ahantu habereye ibitaramo bamuhe performance y'akanya gato.

Ati''Ibi bizagufasha kugenda wigarurira imitima y'abantu bake bake ndetse bibe byanatuma ugenda umenyana n'abo muhuje umwuga wo mu muziki''.

7. Kumenya kuganira

Ikindi avuga ko  kizafasha umuhanzi kutazima, ni ukumenya kuganira neza n'abandi. Hano bimufasha kuba yagenda uhabwa ibiraka bitandukanye kubera ko abakire bamwe na bamwe azaba yabashije kuganira nabo , bagahuza urugwiro, hanyuma igihe cyo gukoresha igitaramo ntabwo bazabasha gutumira abandi ngo we bamwibagirwe.

Ati''Ntabwo ari utegura igitaramo gusa ushobora kukwishimira, Kubera ko n'umuhanzi runaka ashobora kukwishimira, hanyuma wazagerageza kusaba ko mukorana indirimbo ntibigorane''.

Hano abahanzi bagirwa inama yo kumenya kuganira neza n'abantu bahuye.

8. Kwaka nimero z'abantu ubona ko bazakubera ingirakamaro

Lolilo avuga ko  niba  uri umuhanzi, uhuriye n'undi muhanzi ahantu runaka ukabona ko wenda ari ku rwego rurenze urwawe,mushobora guhurira mu gitaramo, mu bukwe, mu kabari cyangwa se mu kirori runaka, ati ''Icyo gihe rwose uragirwa inama yo kutazibagirwa kumwaka nimero ze, ni amahirwe akomeye kuko ntawamenya ushobora kuzamukeneraho service runaka, ishobora kuba kumusaba ko mukorana indirimbo, kuguhuza n'undi muntu ndetse n'ibindi ''.

Lolilo ahamya ko umuhanzi  wagerageza gukurikiza izi nama, ukuri guhari ni uko 90% bizamufasha kugera kure mu muziki we ndetse anateze igihugu cye imbere. 


Umuhanzi Lolilo yagerageje gucira mu mayange bagenzi be ibintu bishobora kubafasha kutazima mu muziki 


Avuga ko nawe byamufashije akaba awumazemo imyaka 20


Yamenyekanishije umuziki wa Afurika

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135230/lolilo-yagaragaye-ibintu-8-byafasha-umuhanzi-kutazima-135230.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)