Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w'u Burundi mu nama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu wa Perezida w'u Rwanda, Jeannette Kagame mu nama I Burundi yavuze ko kuboneza urubyaro bikwiye kumvikana nko kunoza ejo hazaza ha muntu, kuko bituma umuryango ugira imibereho myiza n'iterambere rirambye.

Ibi yabivugiye i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 4 yo ku rwego rwo hejuru y'ihuriro ry'abagore b'abayobozi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama ku butumire bwa mugenzi we w'u Burundi, Angeline Ndayishimiye.

Mu ijambo yagejeje ku bandi bayobozi bayitabiriye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje kuboneza urubyaro bifitanye isano no guhangana n'imirire mibi ndetse no guteza imbere abaturage, dore ko ari nayo nsanganyamatsiko iyi nama yibandaho.

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko hagati ya 2005 na 2020 ikoreshwa ry'uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda, ryavuye kuri 17% rigera kuri 64% bituma n'igipimo cy'uburumbuke ku mugore kiva ku bana 6 kigera kuri 4.

Yagaragaje kandi ko igwingira mu gikuriro byagabanutseho 18% bitewe na gahunda yo kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere uhereye akivuka. Imfu z'abana kandi zaragabanutse ziva ku bana 86 zigera kuri 33 ku bana 1000 baba bavutse ariko yongeyeho ko intego ari uko izi mfu zikumirwa burundu.

Madamu wa Perezida w'u Burundi, Angeline Ndayishimiye we yagaragaje ko iyo hatabayeho kuboneza urubyaro umubyeyi w'umugore ahora mu bibazo by'urudaca bituma atabasha kwiteza imbere ndetse n'igihugu kikahazaharira.

Iyi nama iriga ku ruhare rwo kuringaniza urubyaro mu guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw'abaturage, ikaba yanitabiriwe n'abandi bagore b'abakuru b'ibihugu uwa Kenya n'uwa Zanzibar n'abari mu nzego zinyuranye z'ubuyobozi ku mugabane wa Afurika.

The post Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w'u Burundi mu nama appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/madamu-jeannette-kagame-yatumiwe-na-mugenzi-we-wu-burundi-mu-nama/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yatumiwe-na-mugenzi-we-wu-burundi-mu-nama

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)