Mama Nick wo muri City Maid ari mu bitaro agiye kubagwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y'uruhererekane ya City Maid nka Mama Nick, agiye kubagwa uburwayi yakomoye ku mpanuka yakoze.

Tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka nibwo Mama Nick yakoze impanuka, yagonzwe n'igare ubwo yari imbere yo mu rugo iwe mu Rwampara.

Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge, bamunyujije mu cyuma basanga ugupfa ryo mu itako ryacitse ari nabwo ibi bitaro byahitaga bimwohereza ku Bitaro by'Inkuru Nziza biri i Gikondo.

Yarabazwe bamushyiriramo urundi rugingo rufata igupfa, bamusaba kujya akora "Kinetherapy", yarayikoze ariko uko iminsi ishira akumva ababara mu rukenyerero.

Yasubiye kwa muganga kunyura mu cyuma basanga hari igupfa ryiyomoye ku rindi ndetse bamubwira ko agomba kubagwa bakanamushyiriramo urundi rugingo.

Kugira ngo bikorwe akaba yaraciwe agera muri miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda, akaba amaze kubona miliyoni 5.

Ubu ari mu bitaro by'Inkuru Nziza i Gikondo aho ku azabagirwa, akaba azabagwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023.

Mama Nick ari mu bitaro agiye kubagwa



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/mama-nick-wo-muri-city-maid-ari-mu-bitaro-agiye-kubagwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)