Mama Nick wo muri City Maid yabazwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y'uruhererekane ya City Maid nka Mama Nick, yamaze kubagwa nyuma y'uburwayi yakuye ku mpanuka yakoze mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Mama Nick akaba yarabazwe ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2023, akaba yarabagiwe mu Bitaro by'Inkuru Nziza i Gikondo.

Uyu mubyeyi akaba yaragize ikibazo cy'igupfwa ryiyomoye ku rindi bamushyiriramo insimburaningo, ni nyuma y'uko yari yarabazwe igupfwa ryo mu itako ryari ryacitse n'aho bamushyiriyemo uri rugingo.

Tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka nibwo Mama Nick yakoze impanuka, yagonzwe n'igare ubwo yari imbere yo mu rugo iwe mu Rwampara.

Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge, bamunyujije mu cyuma basanga ugupfa ryo mu itako ryacitse ari nabwo ibi bitaro byahitaga bimwohereza ku Bitaro by'Inkuru Nziza biri i Gikondo.

Yarabazwe bamushyiriramo urundi rugingo rufata igupfa, bamusaba kujya akora "Kinetherapy", yarayikoze ariko uko iminsi ishira akumva ababara mu rukenyerero.

Yasubiye kwa muganga kunyura mu cyuma basanga hari igupfa ryiyomoye ku rindi ndetse bamubwira ko agomba kubagwa bakanamushyiriramo urundi rugingo.

Kugira ngo bikorwe akaba yaraciwe agera muri miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda, akaba amaze kubona miliyoni 5.

Mama Nick yabazwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mama-nick-wo-muri-city-maid-yabazwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)