Manchester United ifite ingingo imwe yo kwish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rasmus Hojuland ni rutahizamu w'imyaka 20 y'amavuko, Manchester United yakuye muri Atalanta. N'ubwo uyu munya Denmark ari gutsinda ibitego, ntacyo biri gufasha ikipe ye kuko nayo iri kuba yinjijwe byinshi.

Ku myaka 20 y'amavuko, Rasmus Hojuland yagize amahirwe yo gukina imikino ibiri ya UEFA Champions League. Muri iyo mikino amaze gutsindamo ibitego bitatu.

Umukino wa mbere Rasmus Hojuland yakinnye muri UEFA Champions League, yawukiniye kuri Allianz Arena kwa Bayern Munich.

Icyo gihe ubwo Manchester United yakinaga na Bayern Munich, yatsinzwe ibitego bine kuri bitatu. Muri ibyo bitego bitatu harimo kumwe cya Rasmus Hojuland na bibiri bya Casemiro.

Ubwo UEFA Champions League yakinwaga ku nshuro ya kabiri mu matsinda, Rasmus Hojuland yongeye kugirirwa ikizere cyo kubanza mu kibuga ku mukino Manchester United yari ifitanye na Garatasaray.

Muri uwo mukino wa kabiri Rasmus Hojuland yatsinze ibitego bibiri ari nabyo Manchester United yasoje umukino ifite. Gusa ibitego bya Hojuland byaburijwemo n'ibya Garatasaray kuko niyo yatsinze umukino kuko yo yatsinze ibitego bitatu.

1. Ese ikibazo cya rutahizamu muri Manchester United kiri gucyemuka ?

N'ubwo Rasmus Hojuland afite amanota meza muri UEFA Champions League, siko bimeze muri English Premier League. Manchester United muri Shampiyona ya English Premier League ikomeje gushakisha intsinzi ariko zagumye kuba ikibazo.

Ku isoko ry'igira n'igirisha, Manchester United yari yatekereje kuri ba rutahizamu barimo Harry Kane, Victor Osmhen na Randal Kolo Muani.

Mu bakinnyi Red Devil yifuzaga byarangiye bayiciye mu myanya y'inyoki maze Harry Kane ajya muri Bayern Munich, Randal Kolo Muani ajya muri Paris Saint-Germain naho Victor Osmhen aguma muri Napoli.

Ubwo isoko ry'igira n'igurisha ryari hafi kugera ku musozo, Manchester United yaguze Rasmus Hojuland wakiniraga Atalanta, n'ubwo yaje afite ikibazo cyo kuvunika umugongo.

Kugeza ubu muri English Premier League, ntabwo Manchester United ihagaze neza kuko, iramutse irebye nabi aho igereye, nta rushanwa na rimwe ryo ku mugabane w'Uburayi Manchester United yakwitabira.

2. Ubwugarizi ba Manchester United bukomeje kuba Zebra Crossing

Gutsindwa kwa Manchester United, uruhare runini ruri kuva mu bwugarizi bwayo ndetse no ku muzamu Andre Onana. Mu mukino Manchester United yatsinzwe na Garatasaray, igitego cya mbere yatsinzwe cyaje ku burangare bwa myugariro Diogo Dalot. Aha benshi ni bwo bahise batangira gutekereza Aaron Wann-Bissaka.

Uwaroze Manchester United muri uyu mwaka, wagira ngo yayiroze kuvunikisha ba Myugariro. Kuri ubu ba Myugariro b'ingenzi bavunitse muri Manchester United ni Lisandro Martinez, Luke Shaw, Tyllor Malaicia, Aaron Wann-Bissaka na Sergio Reguilon.

Ubwo abakinnyi babiri ba Manchester United bakina kuri Gatatu bari baravunitse, Luke Shaw na Tyllor Malaicia, Manchester United yatiye Sergio Reguilon muri Tottenham Hotspurs. Kuri ubu nawe ntabwo agikina kubera imvune.

Kuri Gatatu byabaye ngombwa ko umunya Morocco Sofian Amrabt wakagombye kuba akina mu kibuga hagati, asubira inyuma agakina kuri Gatatu.

Ibyo kuba Sofian Amrabt yarasubiye inyuma, byishe imibare ya Eric Ten Hag kuko yashakaga kujya amukinisha mu kibuga hagati. N'ubwo Manchester United yavunikishije abo bose icyuho kigaragara ku bwo kubura Lisandro Martinez na Aaron Wann-Bissaka. 

Ntabyo kugaya Victor Lindelof uri kusa ikivi cya Lisandro Martinez, ariko ntabwo aragera ku rwego rwe no gukinana ishyaka anagaraza gukunda ikipe ndetse n'akazi akora.

Kwa Aaron Wann-Bissaka ho ibintu byasubiye iwa Ndabaga. Kuri kabiri bikomeje kugora Diogo Dalot cyane cyane iyo yahuye n'umukinnyi wiruka kandi anacenga cyane.

Ubusanzwe Aaron Wann-Bissaka azwiho kwambura imipira abantu nta makosa abakoreye. Bissaka ni umwe mu bakinnyi birahirwa na bagenzi be ko aba agoranye ku mwanya akinaho.

Manchester United ikwiriye gukemura ikibazo mu bwugarizi bwayo. Niba ubusatirizi bufite ubushobozi bwo gutsinda ibitego bitatu, nta kabuza ikibazo kiri muri ba myugariro.


Rasmus Hojuland akomeje kwandika amateka meza muri UEFA Champions League


Ibura rya ba myugaruro barimo Luke Shaw, Tyllor Malacia, Lisandoro Martinez, Serge Reguilon na Aaron Wann-Bissaka rikomeje kuba ikibazo muri Manchester United




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135034/manchester-united-ifite-ingingo-imwe-yo-kwishimira-ikomeje-guhena-mu-bakwe-135034.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)