Maranatha Family Choir yakoze mu nganzo yisun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ni imwe muri korali zamamaye cyane mu itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi, ahanini biturutse ku mazina y'abantu bazwi nka Uwitonze Clementine [Tonzi], Ishimwe Karake Clement, Butera Knowless, Aline Gahongayire n'abandi bayinyuzemo mu myaka yo hambere ubwo biga mu mashuri yisumbuye muri APACE.

Imyaka itatu yari ishize badasohora ibihangano ushingiye ku byo umuyoboro wayo wa Youtube ugaragaza. Ariko baherutse guhuza imbaraga na Nel Ngabo na John B Singleton usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise 'Narahindutse'.

Perezida w'iyi korali, Selemani Munyazikwiye yabwiye InyaRwanda ko bagarutse mu muziki mu buryo bweruye, kandi bizeza abakunzi babo kubaha ibihangano byiza.

Yavuze ati 'Ubutumwa twifuza kugeza ku bakunzi bacu, ndetse n'abanyarwanda aho bari hose muri rusange, n'uko nyuma y'igihe kinini bisa naho batatubona, ubu twagarutse, kandi tukaba twagarukanye umutima wo kubaha ibihangano bibubaka kandi bikoze neza.'

Yavuze ko myaka ishize bari mu ivugabutumwa atavuga ko ihuye n'ibikorwa n'ibihangano bashyize hanze hashingiwe mu miterere y'iyi korali n'uburyo bakoragamo mu bihe byashize.

Yavuze ati 'Ni urugendo ugendeye ku myaka tumaze mu ivugabutumwa, umuntu atavuga ko rwabayemo umusaruro mu bikorwa no mu bihangano bijyanye n'iyo myaka. Ariko nabyo bikaba byaragiye biterwa n'impamvu nyinshi. Zimwe zishingiye ku miterere Maranatha Family Choir yari ifite ndetse n'uburyo yakoragamo.'

Maranatha Family Choir muri iki gihe igizwe n'abaririmbyi 11. Selemani asobanura ko kuba hari abanyamuziki bazwi bayinyuzemo, byateye benshi amatsiko bifuza kuyimenya mu buryo bwisumbuyeho, bituma n'ibihangano byabo birebwa.

Akomeza ati 'Hari icyo byafashije rwose (Kuba hari abantu bayinyuzemo bazwi). Kimwe byagiye bitera amatsiko abantu benshi yo gushaka kumenya iryo tsinda ry'abaririmbyi abo bantu bazwi bagiye banyuramo, bikaba byaberekeza ku kumva ibihangano byacu.'

Yavuze ko mu gukora ibihangano by'abo n'ibitaramo n'ibindi, kenshi bisunga ubunararibonye bw'abayinyuzemo barimo Ishimwe Karake Clement wanabakoreye iyi ndirimbo 'Tuma umuntu aseka' mu buryo bw'amajwi (Audio).

Selemani akomeza ati 'Ikindi n'uko hari ubunararibonye abo bantu bazwi banyuzemo usanga natwe butugirira umumaro. Nk'urugero uyu munsi ubunararibonye Clement Ishimwe afite mu ruganda rw'umuziki ntawabura guhamya ko budufitiye umumaro mu byo dukora.'

Yavuze ko iyi ndirimbo basohoye bayanditse bashingiye ku bihe abantu bari kunyuramo muri iki gihe, aho mu itangazamakuru humvikana inkuru z'abantu biyahuye, abantu bigunze bitewe n'ibyo bari kunyuramo, kandi ugasanga hari agahinda gakabije kugeza no mu bakiri bato.

Selemani ati 'Hari n'ukuntu usanga kwita ku bandi bigabanuka bitewe n'uko buri wese yihugiyeho. Ubutumwa rero twashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo, ni ubwo gutuma nk'abantu dukanguka, tugaha agaciro impinduka nziza dushobora kurema muri bagenzi bacu, ahari umubabaro, agahinda, kwiheba, kwigunga n'ibindi nkabyo; tukagira uruhare rwo gutuma hagaruka inseko y'ibyishimo n'icyizere.'

Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe bahugiye mu gusohora indirimbo zinyuranye, aho gukora album imwe bahurizaho ibihangano by'abo. Kandi avuga ko muri uyu mwaka muri gahunda bafite nta gitaramo bateganyamo.

Imyandikire y'indirimbo z'iri tsinda muri iki gihe yibanda ku mpinduka nziza abantu bakwiriye kugira ku bandi, bibukiranya ubutumwa bukwiriye ikiremwa-muntu.

 

 

Maranatha Family Choir yatangaje ko yagarutse mu muziki mu buryo bweruye nyuma y'imyaka itatu yari ishize


Maranatha yavuze ko yanditse indirimbo 'Tuma umuntu useka' bashingiye ku bihe Isi iri kunyuramo muri iki gihe


Maranatha bavuga ko mu rugendo rwabo rw'umuziki bisunga cyane ubunararibonye bw'abantu bayinyuzemo


Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Icyizere', 'Uri uwera', 'Nzaririmba' n'izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMA UMUNTU ASEKA'


MARANATHA BAHERUTSE GUHUZA IMBARAGA NA NEL NGABO NA JOHN BAKORANA INDIRIMBO 'NARAHINDUTSE'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135460/maranatha-family-choir-yakoze-mu-nganzo-yisunze-ubunararibonye-bwabayinyuzemo-video-135460.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)