Umunya Tanzania wamenyekanye cyane mu muziki wo muri kiriya gihugu cya Tanzania ndetse akaba ari umunyamuryango ukomeye wa Wasafi, yatangaje ko ashaka kwerekeza mu gukina filime.
Mu kiganiro yagiranye na Mo Radio Fm ikorera muri Kenya, yagize ati 'haramutse hari campanyi inshaka cyangwa umuntu unshaka ngo njye muri filime ye ndetse akaba amemba amafaranga nifuza, ntakabuza nahita nemera ubwo busabe ndetse n'abayobozi banjye ntibambuza'.
Mbosso kandi yavuze ko gukina filime ari imwe mu mpano ze ndetse ko abikunda cyane.