Migi ntiyumva ukuntu APR FC yamuzukiyeho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wongera imbaraga abakinnyi muri Musanze FC, Mugireza Jean Baptiste 'Migi', yavuze ko yababajwe cyane no gutsindwa na APR FC yabereye Kapiteni ndetse akanayigiriramo ibihe byiza, Ni nyuma yo gutsindwa na yo ibitego 2-1 mu mukino w'ikirarane cy'Umunsi wa Kane wa Shampiyona.

Ni umukino wari ufite kinini uvuze cyane cyane ku makipe yombi dore ko Musanze FC yari yicaye ku ntebe y'icyubahiro n'amanota 10 mu mikino ine ndetse ikaba itari yagatsinzwe muri Shampiyona.

Kuri APR FC iheruka kunyagirwa na Pyramids FC ibitego 6-1 muri CAF Champions League, yagombaga kongera kwiyunga n'abafana bari bamaze guta icyizere cy'amatsinda ikabereka ko intego yo kwegukana Shampiyona iyirimo neza.

Muri uyu mukino, APR FC n iyo yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cya Ruboneka Jean Bosco, nyuma y'iminota 10 gusa Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka yatsinze igitego cya kabiri kuri coup-franc mu gihe Musanze FC yabonye impozamarira ku munota 88, igitego cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique.

APR FC yahise inganya na Musanze FC amanota 10, zitandukanywa n'ibitego kuko iyi kipe yo mu Majyaruguru izigamye bine mu gihe Ikipe y'Ingabo izigamye bitatu.

Wari umukino wa mbere Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' ahuyemo na APR FC yabereye Kapiteni. Yavuze ko atakwibagirwa ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe yambara umukara n'umweru, afata nk'umubyeyi ndetse yemeza ko 70% y'ibyo atunze ubu abikesha Ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ati 'APR FC ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza ndetse nakiniye igihe kinini, ku giti cyanjye nyifata nk'umubyeyi nkurikije uburyo nayigezemo n'uburyo nayivuyemo ndetse navuga ko 70% y'ibyo ntunze mbikesha APR FC. Iyo rero ni ikipe uba utagomba kwibagirwa.'

Kuri benshi bakekaga ko ashobora gutanga uyu mukino ndetse no kwishimira iyi ntsinzi y'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, Migi yavuze ko bibeshya kuko atajya agira iyo mico yanduye ndetse ko yashenguwe no gutsindwa uyu mukino kuko APR FC ibasatiriye ku mwanya wa mbere bikaba bigiye kubashyira ku gitutu cyo guhangana na yo kandi isigaje umukino w'ikirarane.

Ati 'Abantu benshi mu minsi ishize bari bafite ikibazo banampamagara bambaza bati 'Migi ko tuzi ko ukunda APR FC wanayibereye Kapiteni ubwo umukino ntuzawutanga, twizere amanota atatu koko?' Ariko ku giti cyanjye nari nasabye abakinnyi ndababwira nti uyu mukino muwumpe basi nk'umutoza mushya, ntangiriye urugendo rwanjye muri Musanze FC, ibi bintu abantu bari kumvugaho ni mwe mugomba kubikuraho. Mumfashe murwane kubera njyewe.'

'Sinjya ntanga imikino mu buzima bwanjye, singira iyo mico yanduye n'aho naciye hose barabizi. Iyo ndi ku kazi umutima wanjye wose uba uri ku kazi, nubwo APR FC nyifata nk'umubyeyi ariko mu kazi biba byahindutse.'

Yakomeje agira ati 'Wagiye unabibona aho nagiye nyura amakipe nagiye nkinamo, navuga nko muri Police FC umukino twahuyemo na APR FC ni wo wa nyuma nakinnye umwaka ushize.'

'Icyo gihe nari maze iminsi ntakina abantu bavuga bati Migi araje aberereke, ariko niba mwibuka neza ni njye witwaye neza muri uwo mukino ndetse turanawutsinda.'

'Ndababaye cyane kuba APR FC intsinze ikansatira ku mwanya wa mbere. Twaje gukina na yo twarashyizemo ikinyuranyo cy'amanota atatu, ubu avuyemo, turanganya amanota 10 kandi bo baracyafite ikirarane, umwanya wa mbere turacyawuriho ntabngirawo ufite.'

'Mu by'ukuri ndababaye, nifuzaga ko twatsinda tukaba dushyizemo ayo atandatu wenda ikirarane bazagitsinda bagakomeza kutuba inyuma. Kuko twifuzaga ko nibura Musanze FC twayikura kuri ya myanya aba-sportifs basanzwe bayiziho tukayigeza mu makipe ane ya mbere uyu mwaka, ubu tugiye ku gitutu cyo guhangana na APR FC ku mwanya wa mbere, ni yo mpamvu nakubwira ko mbabaye.'

Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' yahagaritse gukina umupira w'amaguru tariki 31 Kamena 2023 nyuma y'iminsi ine gusa ahita atangirira umwuga w'ubutoza muri Musanze FC aho akora nk'uwongerera imbaraga abakinnyi.

Migi' yakinnye ruhago imyaka 17 nk'uwabigize umwuga mu makipe ya La Jeuneusse, Kiyovu Sports, APR FC, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC.

Nk'umukinnyi, Migi yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' ndetse mu bihe bitandukanye yayibereye Kapiteni wungirije.

Mu 2020 ni bwo Migi uri mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati u Rwanda rwagize, yatangaje ko yasezeye gukina mu Ikipe y'Igihugu Amavubi.



Source : https://yegob.rw/migi-ntiyumva-ukuntu-apr-fc-yamuzukiyeho/?utm_source=rss=rss=migi-ntiyumva-ukuntu-apr-fc-yamuzukiyeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)