Umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yateye utwatsi ibyo ashinjwa byo kuba yararebye imyitozo ya Rayon Sports ku gahato.
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15, Musanze FC yakiriye inatsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24.
Gusa byavuzwe ko umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ku wa Gatandatu yari yagiye kureba imyitozo y'iyi kipe, asabwa gusohoka aranga, birangira ayirebye ku gahato.
Migi yemera ko iyi myitozo yagiye kuyireba ariko bamubwiye ko atemerewe kuyireba, ubundi ahita yisohokera.
Ati "Mu by'ukuri sinumva umuntu ushobora kuba yavuze ibyo bintu, buri muntu avuga bitewe n'amarangamutima ye, nibyo koko twaje kureba imyitozo nk'abandi bose hari harimo n'abafana, twari duhari tuje kureba imyitozo, umusore witwa Mugisha twaranabanye muri La Jeunesse araza arambwira ngo ntabwo wemerewe kubera imyitozo yacu, ndamubwira nti nta kibazo."
"Team Manager Mujyanama yari ahari, ndamubwira nti niba ntemerewe kubera imyitozo nta kibazo, abantu barabasohora mpita nisohokera nanjye ndagenda, uwakubwiye ko natsimbaraye nkareba imyitozo ibyo bintu nta kuri kurimo, sinibaza impamvu ibyo bintu atabivuze nimugoroba akaba abizanye nonaha nyuma y'umukino."
Ku byo kuba yaraje avuga ko ari we uhagarariye abakora amasuku muri Stade, Migi yavuze ko ntacyo yarenzaho kuko uyu mukino haba havuzwe amagambo menshi.
Ati "Ntacyo narenzaho imikino nk'iyi haba havuzwe byinshi, nibyo koko naje kuyireba, imyitozo ya Rayon Sports naje kuyireba hari hari n'abafana benshi cyane, baje baradusohora ndababwira nti nta kibazo, uwo bita Mugisha niwe watsimbaraye Mujyanama akamubwira ngo imyitozo yararangiye, Mugisha arakomeza aratsimbarara mpita nisohokera ndagenda. Nta kindi narenzaho ariko nta kuri kurimo."
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Musanze FC itsindira Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, umwaka ushize w'imikino yayitsinze 2-0.