Minisitiri wUbutegetsi bwIgihugu yasabye ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minisitiri Hon. Musabyimana Jean Claude yongeye gushishikariza abanyarwanda bose kurangwa n'isuku kandi bakayikora nk'umuco batarebeye ku jisho.

Yagize ati: "Turifuza ko isuku itakorwa igihe twabikanguriwe gusa, ahubwo isuku ikaba umuco, aho dutuye, aho tunyura, aho duhurira, ku mubiri, imyenda twambara, ku mashuri abana bigiraho, ku bitaro, ku biro by'ubuyobozi, ahantu hose turifuza ko haba isuku, twimakaza isuku.''

Minisitiri Musabyimana yakomeje abwira abantu bafite ibibanza mu mijyi itandukanye mu Rwanda batarabona ubushobozi bwo kubaka kugerageza bakabitunganya, bagatera ubwatsi ku mikingo yegereye umuhanda cyangwa se ikubakwa. 

Si aha gusa hagomba guterwa ibyatsi kuko Minisitiri yavuze ko n'ahandi hantu hari ubutaka bwanamye ari ngombwa kuhatera ubwatsi mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Yasoje avuga ko ari ngombwa kurangwa n'isuku kandi buri wese akabigiramo uruhare mu rwego rwo gukumira umwanda, isuku ikaba iya buri wese.


Minisitiri Musabyimana arasaba abanyarwanda kwita ku isuku bakayigira umuco



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134965/minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-numuco-wo-kugira-isuku-134965.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)