Ubwo igitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura mu Burundi cyari kirimbanyije, abarundi benshi bari bitabiriye iki gitaramo baririmbye izina 'Pamela' maze nawe bimwanga mu nda asanga umugabo we The Ben ku rubyiniro.
Ni mu gitaramo cya Kabiri The Ben yakoreye mu Burundi cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023. Igitaramo cyambere The Ben yagikoze ejo ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 ari nabwo bwari ubwambere ataramiye mu Burundi.
Miss Uwicyeza Pamela uri kwitegura gukora ubukwe n'umugabo we The Ben, mu mpera z'uyu mwaka wa 2023. Bwari ubugira Kabiri asanze umugabo we ku rubyiniro muri iki gitaramo.
Abarundi n'abanyarwanda bakunda ikibuno cyane. Nabwo ari byiza.
ReplyDelete