MTN Iwacu Muzika Festival yasigiye ibyishimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni iserukiramuco rizengurukana n'abahanzi 8 b'intoranywa ari bo: Bushali, Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Riderman, Bruce Melody, Afrique, Niyo Bosco ndetse n'umuhanzi wo mu karere MTN Iwacu Muzika Festival iba igezemo. Riba ku bufatanye n'abafatanyabikorwa nka MTN, RFI, TunyweLess, RBC n'abandi.

Muri iri serukiramuco, imiryango ifungura saa sita z'amanywa zuzuye. Kwinjira ahasanzwe biba ari Ubuntu mu gihe muri VIP biba ari amafaranga 3,000 Frw. Ni iserukiramuco rizenguruka intara zose zigize igihugu ndetse bakazagera no mu mujyi wa Kigali, baha ibyishimo bisendereye abaturage.

Ibi bitaramo byatangiye mu mwaka wa 2019 ariko biza guhagarara kubera icyorezo cya Covid-19, bitangira guca kuri Televiziyo Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2023, iri serukiramuco ryahereye mu karere ka Musanze tariki ya 23 Nzeri 2023 (ariko tariki ya 20 Nzeri, batanu muri aba bahanzi bataramiye mu karere ka Burera), hanyuma tariki ya 30 Nzeri bakomereza mu karere ka Huye. Kuri iyi nshuro tariki ya 7 Ukwakira 2023 hari hatahiwe i Ngoma.

Si ubwa mbere iri serukiramuco ribereye mu karere ka Ngoma, kubera ko rigitangira mu mwaka wa 2019 nabwo ryahabereye tariki ya 20 Nyakanga.

Reka twinjire mu gitaramo nyirizina, turebere hamwe uko abahanzi bakiriwe ku rubyiniriro:

I Ngoma hari hakubise huzuye abantu

Mbere yo kugira ngo hagire umuhanzi ujya ku rubyiniriro, Dj, na Mc Buryohe na Brianca babanje gususurutsa abitabiriye, babashyira mu mwuka w'iki gitaramo kitabiriwe cyane dore ko abantu bari bakubise buzuye ahantu hose. Buri muhanzi aba agenewe iminota igera kuri 20 yo gushimisha abakunzi be.

Afrique: Nk'uko bisanzwe n'ubundi, Afrique niwe ukunze kubimburira abandi ku rubyiniriro. Afrique yinjiye ku rubyiniriro ari kumwe n'ababyinnyi be, yinjirira mu ndirimbo yise "Akanyenga", "My Boo", "Rompe", asoreza ku ndirimbo "Agatunda" (yatumye amenyekana). Yishimiwe n'abatari bacye i Ngoma.



Afrique ku rubyiniriro

Niyo Bosco: Niyo Bosco ukunze kwitwa (Music Machine), niwe waririmbye bya kabiri. Uyu muhanzi ufite umwihariko wo kwicurangira gitari ari no kuririmba, yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi be, atangirira ku ndirimbo nka "Ubigenza Ute", "Urugi", "Seka". Yeretswe urukundo rwinshi.


Niyo Bosco ku rubyiniriro

Bwiza: Umuhanzikazi Bwiza nawe utangiye gufata imitima y'abatari bake mu gihugu no mu karere, nawe yinjiye ku rubyiniriro arishimrwa. Afite ababyinnyi bakunze kumubanziriza ku rubyiniro mbere y'uko ahagera. Bari bafite udukoryo tudasanzwe tumenyerewe mu Rwanda. Abantu bari i Huye barabyumva neza cyane umunsi bazaga bacana imirir o(mbese bimwe dusanzwe tubona ku rubyiniro mu bihugu byo hanze).

Nk'ibisanzwe n'ubundi baje bafite utuntu tw'udukoryo, hanyuma Bwiza yinjirira mu ndirimbo "Yiwe", akurikizaho "Soja" (yakoranye na Juno), "Exchange", "Wibeshya" (yakoranye na Mico The Best), "Ready" ndetse na "Do me". Yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Do me' kuko abari bakonje bahise banyeganyega.

Bwiza ku rubyiniriro

Chris Eazy: Chris Eazy umunsi yataramiraga abatura Huye, bose batashye bamwitotombera bavuga ko abatuburiye, abibye abandi bakavuga ko yabapfunyikiye ikibiri biri.

Babivugaga Kubera ko uburyo yabataramiye bitandukanye cyane rwose n'uburyo bari bamuzi cyane ko atari n'ubwa mbere yari abataramiye.

Kuri iyi nshuro yiminjiriye agafu kuko ibyo kuba yarapfunyikiye abatura Huye, bishobora kuba byaramugezeho nta kabuza. Kuri ubu yaje nta mubyinnyi afite, azira mu ndirimbo yise Ese Urabizi, Basi Sori( yakoranye na Passy Kizito), Fasta, Lala( yakoranye na Kirikou Akili), Inana, Stop, asoreza kuri Edeni nayo ikunzwe bidasanzwe.

Chris Eazy yagerageje ibishoboka byose ashyushya abantu, akora uko ashoboye rwose arabanyeganyeza nta bintu byo kuzana ubunebwe, nabo baramukundira baranyeganyega cyane ko usanga n'indirimbo ze hafi ya zose bazimurusha kuziririmba.


Chris Eazy ku rubyiniriro

Symphony Band yasimbuye Yousta Band.

Bimaze kumenyerwa ko abahanzi bane babanje aribo: Afrique, Bwiza, Niyo Bosco na Chris Eazy bacurangirwa na Youstard Band, hanyuma Symphony Band nabo bakaza gufasha abarimo: Alyn Sano, Bushali, Riderman na Bruce Melodie.

Iyo bakimara Kugera ku rubyiniriro, bahita bashyushya ibikoresho byabo gato bakabanza gucurunga gato.

Dukomeze......

Sam Skay: Umuhanzi Sam Skay ukorera umuziki we mu karere ka Ngoma, waturutse muri Art Rwanda Ubuhanzi, nawe yahawe umwanya gato yigaragariza abakunzi be.

Uyu muhanzi yagerageje uko ashoboye, ugereranije n'abantu yari ahagaze imbere Kandi nta bunararibonye afite mu muziki.


Sam skay ku rubyiniriro

Iyo abahanzi bane ba mbere bavuyeho, hakabaho no guhindura Band, abantu benshi bavuga ko' tuvuye muri primary tugiye muri secondary', bashaka kugaragaza ko bagiye mu kiciro kirenze noneho.

Ntabwo ari ibanga cyangwa se kubeshya, Kubera ko urebye uburyo bakirwa n'abafana biba bitandukanye, ikindi Kandi urebye uburyo" strategies" bukoreshwa mu kubyinisha umufana biba nabyo bitandukanye. Bituma benshi hano batangira gusimbuka bakava hasi.

Alyn Sano: Umuhanzikazi Alyn Sano byonyine imyambarire ye ituma benshi bashiduka, bagasa nk'abisanga noneho mu gitaramo. Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo nka Fake Ghee, For Us, Hono, Sayless, Radiyo, Kamwe, Twishime ndetse na Alright.

Uyu muhanzi afite ukuntu ahita afata Buryohe na Bianca bakabyinana ku rubyiniriro, biri mu bituma abantu bava hasi bakabyina.


Alyn Sano ku rubyiniriro

Mbere gato y'uko igitaramo gikomeza, Bamwe mu bavuye muri RIB bongeye kwibutsa abatura Ngoma amayeri akoreshwa n'abatekamutwe batuburira abantu harimo: kubahamagara bababwira ko babayoberejeho amafaranga, kubahamagara bababwira ko hari umwana wabo ukoze impanuka ngo baboherereze amafaranga bamujyane kwa muganga, ku batuburira ku mbuga nkoranyambaga,....

Bongeye kubibutsa ko uwo byabaho, yakwegera ubuyobozi bumwegereye bukamufasha cyangwa se agahamgagara kuri nimero ya  RIB 166.

Dukomeze ikirori....

Bushali: Bushali nk'ibisanzwe n'ubundi bimaze kumenyerwa ko ariwe mwami w'urubyiniriro, ku mugani we inkuta za BK Arena nizo zibizi.

Bushali kwinjira ku rubyiniriro byonyine abantu bahita batangira gusimbuka ataranatangira kuririmba.

Bushali indirimbo ze zose zirabyinitse, ikindi Kandi zikunzwe n'urubyiruko Kandi nirwo ruba ruhari gusa.

Bushali yinjiriye ku ndirimbo nka Kurura (yafatanije na Juno), Kinyatrap, Tsikizo, Mukwaha, Niyibizi, Umwirabura, Kugasima, Ni tuebue ndetse na Kamwe.

Bushali yageze ku ndirimbo Ni tuebue, ibintu noneho bihindura isura burundu, abantu batangira bose kuririmba izina' Bushido'.

Ubundi hari ukuntu umuhanzi ahagurutsa abafana, ariko ukabona abahagurutse ni abantu bamuri imbere gusa. Kuri Bushali biratandukanye kuko n'inyuma bose baba bari mu bicu ikindi Kandi nta muntu aba afite umufasha.


Bushali ku rubyiniriro

Riderman: Umuhanzi Riderman nawe  aracyari umwami w'injyana ya Rap kuko byagorana gupfa kubihakana. Uyu muhanzi amaze imyaka itari mike mu kibuga cya muzika, ariko aracyashoboye ndetse n'aho agiye gutaramira bamwereka ko rwose akiyoboye bakamwakirana yombi, bakamwereka urukundo rudasanzwe.

Ikintu kibikwemeza, n'ureba neza uzasanga abahanzi benshi batangiriye rimwe muzika, benshi barazimye, abandi baraburiwe irengerero Kandi nabo bari bakunzwe cyane, kugeza no ku rwego ushobora kubazana ngo bataramire abantu, ntihagire n'uhakandagira. Ariko Riderman aracyabasha guhagurutsa imbaga y'abantu baba baje kumureba.

Riderman nk'ibisanzwe n'ubundi azana ku rubyiniriro n'umu raperi nawe uhagaze neza mu muziki, Karigombe, ubundi bagatanga ibyishimo kakahava. Aba bahanzi, bafite ukuntu bahuza, bakorana neza neza ukabona ko bamaze guhuza amaraso cyane ko bamaze gukorana igihe kitari gito ku rubyiniriro.

Riderman avuga ko impamvu akorana na Karigombe cyane, ari uko bahuza cyane mu mikoranire yabo, bakaba batagorana ndetse bakaba baranakoranye kuva kera.

Ikindi Kandi ku rubyiniriro, usanga bafite ukuntu batwara umufana gake gake bikarangira bamwigaruriye wese, kuko uzasanga banaganiriza abafana gake gake bakiyumvanano.

Na none Kandi kugira ngo umuhanzi nka Riderman akore igitaramo, indirimbo ze za kera abantu babe bakizibuka zose, bazibyina, biba ari ibintu birenze cyane.

Muri ibi bitaramo, Riderman agaragaza ko ari umuhanzi mukuru  cyane rwose ( uzi ibyo akora Kandi ashaka)  kuko uzasanga agenda anyuzamo akanashishikariza abantu kugana service z'abafanya bikorwa baba bari kumwe, urugero RFI, MTN n'izindi.

Riderman Kandi agenda ananyuzamo agaha Karigombe umwanya akigaragaragaza mu ndirimbo ze( nk'incuti ye magara), cyane ko nawe ari umu raperi uhagaze neza muri muzika nyaRwanda

Binjiriye mu ndirimbo nka Cugusa, Mambata, Horo, Abanyabirori, Ndetse na Nta kibazo.


Riderman ku rubyiniriro

Bruce Melodie: Muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umuhanzi mukuru uba ategerejwe na buri muntu, ni Bruce Melodie.

Indirimbo yaririmbye hafi ya zose ni iza kera.

Bruce Melodie muri ibi bitaramo, indirimbo yiririmbira hafi ya zose ni iza kera Kandi ugasanga zirakunzwe bidasanzwe zigakura abatari bake hasi.

Melody Kandi ntabwo ajya akenera umuhanzi cyangwa se umubyinnyi umufasha, byose arabyikorera nta bintu by'ubunebwe aba afite.

Mu ndirimbo yinjiriyemo harimo: Selebura, Funga Macho, Katerina, Ikinya, Ikinyafu, Saa moya, Ndumiwe, Akinyuma, Katapilla, Igitangaza, Fou De Toi, Kungola, Henzapu, na Bado.

Urebye Melody niwe muhanzi waririmbye  indirimbo nyinshi ugereranije n'abandi bahanzi bamubanjirije.

Melody nk'uko akunze kwiyita Munyakazi, abatura Ngoma yasanze bamukunda bidasanzwe binyuze mu ndirimbo ze yakoze, cyane ko nyinshi murizo wasangaga banaziririmba kumurusha.

Bruce Melodie ku rubyiniriro

Urugendo rw'ibi bitaramo ruzakomerezaRubavu  tariki ya 14 Ukwakira, mu gihe ku wa 25 Ugushyingo 2023 ari mu Mujyi wa Kigali.



Abantu Bari bakubise buzuye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135182/mtn-iwacu-muzika-festival-yasigiye-ibyishimo-bisendereye-abaturage-bi-ngoma-amafoto-135182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)