MTN na Inkomoko batangije Level Up Your Biz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, MTN Rwanda ifatanije na kompanyi y'Inkomoko bongeye gutangiza ku mugaragaro gahunda ya 'Level Up Your Biz' ku nshuro ya Gatatu. Iyi ikaba yarashyizweho kugira ngo hatezwe imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, mu kurubyarira inyungu no gutanga akazi ku bandi.

Hasobanuwe ko 'Level Up Your Biz' ari gahunda ya MTN Rwanda igamije gufasha urubyiruko rufite imishinga irimo udushya. Abafashijwe umwaka ushize binyuze muri iki gikorwa, n'ubu baracyakorana n'ibi bigo kandi bazakomeza kubafasha no muri iki cyiciro cya Gatatu.

Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda, niwe wayoboye iki gikorwa

Abitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, Umuyobozi wa Inkomoko, Rwagasore Aretha, abakozi baje bahagarariye MTN Rwanda, ndetse na Ismael Kubwubuntu uherutse gutsinda mu cyiciro cya Kabiri cya 'Level Up Your Biz'.

Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, kompanyi Â iri imbere mu z'itumanaho mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1998, yatangaje ko bishimiye cyane ko bongeye gutangiza iki gikorwa ku nshuro ya Gatatu ndetse ko cyizanye udushya tugamije gufasha urubyiruko.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze byinshi kuri iyi gahunda

Yagize ati: ''Iki gikorwa ntabwo MTN igikora igamije inyungu yayo ku giti cyabo ahubwo ni igikorwa cyigamije guha inyungu urubyiruko rufite imishinga ihamye. Twishimiye cyane ko kuva iyi gahunda yatangiye ari igitekerezo, ko ubu imaze gufasha ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko 12 kandi nubu tugarukanye udushya kugirango Level Up Your Biz igere kure''.

Aretha Rwagasore uyobora kompanyi ya Inkomoko ifatanije na MTN Rwanda muri iki gikorwa yatangarije InyaRwanda byinshi kubyo igarukanye ku nshuro ya Gatatu. Yagize ati: ''Umwihariko nuko tuzafasha imishinga y'urubyiruko rugera kuri batandatu (6), kandi iyi mishinga igomba kuba ikora hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Uretse inkunga tuzabaha, tubaha n'amahugurwa agamije kubigisha uko ubucuruzi bukorwa n'ibyo bakwiye gukoramo imishinga yababyarira inyungu ikanafasha sosiyete nyarwanda''.

Aretha Rwagasore, umuyobozi wa Inkomoko ifatanije na MTN muri iyi gahunda

Ismael Kubwubuntu umuyobozi wa Vuga Ukire Initiative ikigo gifite ikoranabuhanga ryifashwishwa mu buvuzi cyane cyane bwo mu mutwe, akaba ari nawe uherutse gutsinda mu kiciro cya Kabiri cya 'Level Up Your Biz' yatangarije InyaRwanda ko iyi gahunda ya MTN na Inkomoko yafashije umushinga we cyane.

Ismael Kubwubuntu watsinze mu cyiciro cya kabiri cya 'Level Up Your Biz'

Mu magambo ye yagize ati: ''Nk'urubyiruko twari dufite umushinga wafasha abandi barimo abakeneye ubuvuzi bwo mu mutwe bitabateye ipfunwe, iyi gahunda yaradufashije. Inkomoko yaduhaye amahugurwa kuburyo tugomba gukora kandi  tugasobanukirwa isoko turi gukoreraho. MTN yatubaye hafi iduha amayinite na interineti by'ubuntu mu gihe cy'amezi 6 byatufashije gukora neza''.

Yasoje agira inama urubyiruko rugenzi rwe yo kutitinya ndetse no kugana iki gikorwa cya 'Level Up Your Biz' kije ku nshuro ya Gatatu, aho kirajwe inshinga gufasha no guha inkunga urubyiruko rufite imishinga myiza ndetse ikanazaha abandi akazi.

Hafashwe ifoto y'urwibutso kubitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikiciro cya Gatatu cya 'Level Up Your Biz' igamije gufasha imishinga y'urubyiruko

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135093/mtn-na-inkomoko-batangije-level-up-your-biz-ku-nshuro-ya-gatatu-igamije-gufasha-imishinga--135093.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)