Ku munsi wa mbere w'inama ya Mobile World Congress (MWC), MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yabaye ikigo cya mbere cyamuritse Ikoranabuhanga mu itumanaho rya 5G mu Rwanda.
Ibi bigaragaza ubushake, ubwitange n'uruhare MTN Rwanda mu kuguma ku isonga mu iterambere ry'ikoranabuhanga muri gihugu ndetse no mu buryo bwo gukemura ibibazo byihuse.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati "5G ihagarariye ibirenze kuba inyaruka. Izazana impinduka nyinshi mu nzego zitandukanye haba mu buzima, uburezi, ubuhinzi ndetse n'izindi nzego zitandukanye."
Yakomeje agira ati "Kumurika iri koranabuhanga rishya ntabwo ari ukuguma ku isonga mu guhanga udushya gusa ahubwo ni ugushakisha uburyo bushya bwo kuzamura imibereho ya buri munsi y'abanyarwanda no gushyira igihugu ku isonga mu ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika".
Internet ya 5G yitezweho kuzamura imiterere y'u Rwanda mu buryo bw'itumanaho no guhanga udushya twinshi. Uretse ibyo kandi, izazamura uburyo bwiza bwo kugera kuri serivisi za Interinet mu buryo bwihuse cyane ku buryo bizafasha guhanga udushya. Internet ya 5G izazamura kandi ubukungu no kurushaho guteza imbere gahunda za Leta.
Kumurika Internet ya 5G ryerekana ibihe bishya byo guhuza Interineti mu Rwanda kandi bigaragaza ubushake bwa MTN Rwanda mu guhanga udushya no kwitanga mu kuzamura imibereho y'abanyarwanda hamwe n'ibisubizo byabo.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135529/mtn-yamuritse-internet-ya-5g-135529.html