Mtzig Amabeats: Aba Djs 5 basoje amahugurwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye Bralirwa biciye mu kinyobwa cya Mützig basoje amahugurwa yamaze iminsi 5 agamije gutyaza ubumenyi bw'abavanga imiziki 5 bahataniye miliyoni 18 Frws.

Umunsi nyirizina wo guhatana hakavamo ugomba kuba Brand Ambassador wa Mützig mu gihe cy'umwaka utegerejwe ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023 mu ihema rya Camp Kigali. Kwinjira ni 5000 Frws ukayakoresha yose uhabwa ibyo kunywa birimo Mützig ku basoma agasembuye cyangwa se Fanta ku bananiwe n'ibisembuye.

Abavanga imiziki 5 bazahatana barimo Dj Lenzo wahize bagenzi be muri semi finals, Dj Dallas, Dj Noodlot, Dj Kavori na Dj Yolo. Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Bralirwa 'Marketing', Martine Gatabazi yasobanuye ko bacuruza ibyishimo. 

Ati: 'Bralirwa icuruza umunezero. Niyo mpamvu twagiye muri Guma guma, ubu turi mu bavanga imiziki kuko duhora duhanga udushya.'

Abavanga imiziki 5 bamaze iminsi 5 bari Rwandex ahitwa Mundi Center bungurana ubumenyi n'abahanga batandukanye barimo Dj Infinity na Dj Sharif.


Dj Lenzo yabwiye InyaRwanda ko yiteguye kwegukana irushanwa


Dj Dallas, Dj Sharif na Dj Lenzo



Dj Yolo uri hagati yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutwara irushanwa

Martine Gatabazi yijeje abavanga imiziki ko Bralirwa ibari hafi


Dj Lenzo na Dj Noodlot bishimiye gusoza amahugurwa yamaze icyumweru


Dj Noodlot yiteguye gutwara irushanwa


Selecta Danny amaze umwaka atwaye Mutzig Amabeat ku nshuro ya mbere


Dj Khizbeat amaze umwaka yamamaza Mutzig


Dj Yolo yabwiye InyaRwanda ko amahugurwa yamazemo icyumweru yamwongereye ubumenyi


Hasojwe Boot Camp yamaze icyumwe. Aba Djs 5 biyunguye ubumenyi




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135171/muetzig-amabeats-aba-djs-5-basoje-amahugurwa-bamazemo-iminsi-5-135171.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)