Ku munsi w'ejo byari agahinda muri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya.Â
Sitade yari yakubise yuzuye abafana ba Murera biteguye ko ikipe yabo igiye gukora amateka igatsinda cyangwa ikanganya 0-0 ubundi ikerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup nk'uko yari yabikoze muri 2017.
Muri uyu mukino wo kwishyura ibyari byitezwe ntabwo aribyo byabaye kubera ko ku munota wa 1 gusa Ezzeddin Elmarmi wa Al Hilal Benghazi yari yafunguye amazamu,kuwa 39 Joakim Ojera yaje gutsinda icyo kwishyura ariko icya 2 kirabura bituma umukino urangira ari 1-1 maze hitabazwa penariti.
Muri Penariti Al Hilal Benghazi yinjije 4 zayo zose naho Rayon Sports yinjiza 2 gusa ibyayo biba birarangiye agahinda kaba agahinda.
Nsabimana Aimable wateye penaliti ya 3 ya Rayon Sports agahita ayinjizaÂ
Umuzamu wa Al Hilal Benghazi areba uko penaliti ya Aimable yinjira mu izamuÂ
Uko Adolphe yagiye yinjizwa penalitiÂ
Charles Bbale winiije penaliti ya nyuma ya Rayon SportsÂ
Umufana wa Rayon Sports yibaza ibiri kubaÂ
Masta wa Rayon Sports mbere yo gutera penaliti ya kabiri yarase
Umuzamu wa Al Hilal Benghazi avugana na Masta nyuma yo kurata penalitiÂ
Yammen AZelfani utoza Rayon Sports yibaza icyo gukora ngo atsinde umukinoÂ
Ubwo umutoza wa Al Hilal Benghazi yarakimara guhabwa umutuku azamuwe mu bafanaÂ
Amatsinda y'abafana ba Rayon Sports yari yabukereye
Joakim Ojera wakoze akazi gakomeye muri uyu mukino nubwo kwerekeza mu matsinda byanse
Umutoza wa Rayon Sports ahitamo abatera penalitiÂ
Kalisa Rashid warase penaliti ya mbere ya Rayon SportsÂ
Uko umuzamu wa Al Hilal Benghazi yafashe penariti ya Kalisa RashidÂ
Ibyishimo ku muzamu wa Al Hilal Benghazi nyuma yo gufata penariti ya Kalisa RashidÂ
Umufana wa Rayon Sports yifashe ku munwa nyuma yo kubura intsinzi ngo berekeze mu matsindaÂ
Umufana wa APR FC afata mu mugongo uwa Rayon SportsÂ
Perezida wa FERWAFA,Munyentwali Alphonse yari yaje kureba uyu mukinoÂ
Iraguha Hadji na Mucyo Didier Junior batari bakoreshejwe kuri uyu mukino,mu minota ya nyuma bari bahagurutse aho bari bari mu bafana bareba ko bagenzi babo batanga intsinziÂ
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yifashe ku itama ibintu byanzeÂ
Nyuma y'umukino abakinnyi ba Rayon Sports bakomeye amashyi abafanaÂ
Umwe mu bafana ba Al Hilal BenghaziÂ
Nyuma yo gutsindwa, umuzamu wa Rayon Sports Hakizimana Adolphe kubyakira byari byanze bisaba ko aganirizwa
Agahinda kari kose kuri AdolpheÂ
Abakinnyi ba Rayon Sports bagize agahinda nyuma yo kubura intsinziÂ
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Al Hilal BenghaziÂ
Abafana ba Rayon Sports bikoreye amaboko nyuma yo kubura amatsindaÂ
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Joakim Ojera ahawe umupira na LuvumbuÂ
Hanze ya Kigali Pelé Stadium hari hari umurongo muremure w'abafana binjira mbere yuko umukino utangiraÂ
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari babanje mu kibugaÂ
Abakinnyi 11 ba Al Hilal Benghazi bari babanje mu kibugaÂ
Abatoza n'abakinnyi babasimbura bishimira igitego babonye hakirikareÂ
Amafoto: Ngabo Serge -InyaRwanda