Ubusanzwe akabyiniro (Night club) ntabwo abarokore bajyaga babyumva kimwe n'abajya muri utu tubyiniro kubera ibikorwa bitari byiza bivugwa ko bikorerwa muri utwo tubyiniro harimo ubusinzi ndetse n'ubusambanyi.
N'ubwo havugwa iyo mico itari myiza, benshi mu bajyayo bavuga ko utubyiniro tubafasha kuruhuka mu mutwe bakabyina bakishima bakiyibagiza ibibazo baba bafite cyane ko muri iyi minsi ibibazo bimaze kuba byinshi.Â
Amakuru ducyesha Tv10 ni uko hagiye kubakwa akabyiniro k'abarokore aho bazajya bahurira bakaganira bakabyina indirimbo zo guhimbaza Imana, bakishimana bagasangira bakirengagiza ibibazo.
Umwe mu bategura uyu mushinga, yavuze ko impamvu yo gutegura uyu mushinga ari ukugira ngo abarokore babone aho nabo bazajya bahurira bakaganira bakishimana mu rwego rwo kubarinda kugira agahinda gakabije.
Ati 'Abantu bo mu rusengero iyo bavuyeyo nta handi bagira ho gusohokera bigatuma bifata ntibagire ubundi busabane. Akenshi ni ho haturuka agahinda gakabije (Depression) kandi twitwa abizera, rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo bahure basangire ariko banaramya Imana.'
Nyamara n'ubwo mu tundi tubyiniro abantu basanzwe banywa inzoga z'amoko yose, muri aka kabyiniro kazaba kitwa Gospel Club nta bisindisha bizajya biharangwa cyangwa se ibindi bintu byose byaba bitandukanye n'amahame y'amadini y'abarokore nk'uko umwe mu babitegura yabyemeje.
Yagize ati 'Buri rugo rugira amahame yarwo, twebwe ntabwo tuzanywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha, tuzajya tunywa imitobe, icyayi, ibyo kunywa byoroheje bizatuma abantu basangira bagasabana.'
Biteganyijwe ko aka kabyiniro kazajya gafungura buri wa Gatanu wa mbere w'ukwezi, kuri Saint Paul mu mujyi rwagati. Kuri uyu wa Gatanu nta gihindutse, abarokore bararara mu kabyiniro.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135096/mu-rwanda-hagiye-gufungurwa-akabyiniro-kabarokore-135096.html