Muhadjiri afite icyizere ko umunsi umwe azabona ikipe yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma Nyafurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri afite icyizere ko umunsi umwe azabona ikipe imwe yo mu Rwanda izagera ku mukino wa nyuma w'imikino Nyafurika.

Ni nyuma y'uko Rayon Sports na APR FC zari zihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League na Confederation Cup 2023-24 zavuyemo zitabashije kugera mu matsinda.

Rayon Sports muri 2018 niyo yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse iranaharenga igera muri 1/4 gusa kuva icyo gihe ntirongera kuhagera ndetse nta n'indi yo mu Rwanda irabasha kongera kuhagera.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Muhadjiri Hakizimana agaruka ku mpamvu yatumye amakipe yo mu Rwanda uyu mwaka atajya mu matsinda, yavuze ko atari yo makipe yonyine yabyifuzaga kuko n'ayo bahuye yabishakaga, gusa ngo hari igihe uhura n'ikipe ikomeye kandi ikurusha byose.

Ati "Buriya n'amakipe baba bakina nayo aba ashaka gukomeza muri ayo matsinda, nibaza ko umupira ari ko umeze hari igihe uhura n'ikipe ikomeye kukurusha, ikurusha n'ibintu byose, ikintu tuba tugomba kwemera hari ikipe muhura ikurusha abakinnyi beza, ikurusha ubushobozi, rimwe na rimwe tuba tugomba kubihanganira niyo mpamvu hari amakipe yo muri Afurika ari hejuru yayo mu Rwanda."

"Tuba tugomba kwiga, tukigira kuri ayo makipe aturusha nko muri Tanzania urabona aho amakipe yabo ageze, ntabwo mu myaka ishize ari ko byari bimeze, ariko ubu ubona ko bari hejuru, natwe rero tugomba kubyiga, ni gahoro gahoro ntabwo ari ako kanya abantu babivuze ngo birahita biba, ni ukubikorera."

Ku kuba hari ikipe yo mu Rwanda yazagera ku mukino wa nyuma w'imikino Nyafurika, yavuze ko bishoboka cyane, gusa ngo bakwiyue kumenya ko bisaba igihe atari ikintu gihita kiba.

Ati "Birashoboka cyane kuko niba ubona amakipe yatangiye kuzana abanyamahanga (APR FC), urumva nibwo bwa mbere ariko ndibaza uko shampiyona zigenda ziza bazajya bagenda bareba abakinnyi beza, bizagenda biza."

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko umunsi umwe amakipe yo mu Rwanda azagera ku mukino wa nyuma w'imikino Nyafurika



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-afite-icyizere-ko-umunsi-umwe-azabona-ikipe-yo-mu-rwanda-ku-mukino-wa-nyuma-nyafurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)