Ku mugoroba watambutse, umutoza wa Rayon Sports Muhamed yisenyeye akinisha Muhire Kevin wari hasi biha icyuho APR FC yatakaje Ismael hakiri kare. Kuri iki cyumweru twasoje ni bwo hakinwaga umunsi wa 9 muri shampiyona y'u Rwanda aho wari umukino w'umunsi wahuje APR FC na Rayon Sports. Ni umukino warangiye nta kipe n'imwe ibashije gutera mu izamu.
Ku ruhande rwa Rayon Sports bashakatsa intsinzi ya Kane yikurikiranya, mu gihe APR FC yashakaga guhagarika amateka mabi imazemo iminsi imbere ya Rayon Sports. Rayon Sports byaje gutungurana mu bakinnyi ibanje mu kibuga harimo Muhire Kevin wari umaze hafi amezi 7 adakina.
Muhire Kevin yari mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibugaÂ
Abenshi ntabwo babyitayeho cyane kuko iyo wakubitaga icyumvirizo mu bafana ba Rayon Sports wumvaga ntacyo bibataye kuko bemezaga ko ngo ari umukinnyi umenyereye shampiyona y'u Rwanda uzi ikipe ya APR FC, ndetse ngo akaba arusha abahari. Muhire Kevin yakinanaga imbere na Luvumbu Hertier Musa Esenu na Ojera Joackiam.
Muhire Kevin yibuze mu kibuga rugikubita
Umukino ugitangira Muhire Kevin bari bamunyujije ku ruhande rw'ibumoso, aho inyuma ye hakinaga Bugingo Hakim. Muhire Kevin yagaragaje kwibura ndetse bigaragara ko umuvuduko umukino uri kugenderaho atawiteguye bigendanye n'igihaha afite muri iyi minsi.
Muhire Kevin bamugoragoje nabwo biranga
Mu gihe ku ruhande rw'ibumoso byari bimaze kwanga, Kevin yaje kwigira mu kibuga hagati nabwo akomezereza ku ruhande rw'iburyo agurana na Ojera Joackiam ariko biba iby'ubusa biranga. Igice cya mbere cyaje kurangira Kevin Muhire ari we ufite amanota macye muri Rayon Sports, ariko umutoza akomeza kumutsimbararaho.
Akenshi Muhire yasanganiraga imipira yamaze gucakirwa n'uwo bahanganye, bigashyira icyuho ku bakinnyi b'inyumaÂ
Mu gihe ibi byose barimo kuba, APR FC yari yamaze gutakaza Nshimiyimana Ismael wagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Niyomugabo Claude usanzwe ukina inyuma ibumoso. Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Muhamed Wade yaje gukora ikosa ry'umukino akura mu kibuga Kalisa Rashid yinjizamo rutahizamu Bbaale.
Impamvu umuntu yabyita ikosa ry'umukino, ni uko Muhire Kevin yagombaga kuvamo mbere ya Kalisa, ubundi ikipe ikagumana abakinnyi yari isanzwe ikoresha.
Muhire Kevin amaze kujya mu kibuga hagati yabyishe byose
Muhire Kevin yahise ava mu mpande atangira gukina nka nimero Umunani, wakira imikino ivuye muri ba myugariro. Aruna Musa Madjaliwa yatangiye gukina nk'uko asanzwe akinana na Kalisa Rashid gusa ntibyamuhiriye kuko yabanje kwibeshya kuri Muhire amutaba mu nama inshuro ebyiri.
Rwatubya Abdul wari umaze iminsi aterwa imijugujugu, yakinnye umupira mwiza ndetse afata Mbaoma iminota 90Â
Muhire Kevin yari ku rwego rwo hasi mu gusaba imipira ivuye inyuma, kuko akenshi yabaga ari inyuma y'umukinnyi wa APR FC bigatuma Aruna atangana umupira igihunga. Ibi byabaye iminota 45 y'umukino, umutoza atarabona ko yakoze ikosa, cyangwa akaba yabibonye ariko nta yandi mahitamo asigaje.
Muhire Kevin yakinishije nabi Luvumbu
Luvumbu Nzinga yari amaze kwiyakira ko agomba guheka Rayon Sports ku mugongo, ariko bamuzaniraho ikubagaho umusore w'amashagaga n'igitinyiro mu ikipe, gusa udafite imbaraga zo gukina muri ibi bihe.Â
Mu kibuga, hari igihe Luvumbu yaburaga aho ahagarara kuko Kevin yabaga ahagaze mu mwanya utari uwe, ndetse kwihutisha umukino bikanga kuko Luvumbu yasabiraga kure.
Ku munota wa 38, Muhire Kevin yaje gukandagira Ismael bituma adakomeza umukinoÂ
Ntabwo ari Luvumbu gusa kuko na Ojera Joackiam hari aho gukina byamucangaga yibwira ko Muhire Kevin ari mu mwanya mwiza, gusa ntibibuke ko imikino ari micye mu maguru.
Byari kuba byiza iyo Rayon Sports ikoresha ikipe yari imaze iminsi ikina, ahubwo Muhamed Wade akazajya azana Muhire Kevin mu yindi mikino itari umukino karundura wa APR FC yamuzanyeho.
Muhire Kevin amaze igihe kigera ku myaka nk'itanu (5) akina ibintu bimwe, umuntu yavuga ko nawe akwiiye kuzamura urwego, akareka kuguma mu gicucu cya 2017 ari na cyo akangisha Aba-Rayon bagahora bumva ko batabaho batamufite.Â
Wade umutoza w'umusigire wa Rayon Sports, twavuga ko ku mukino wabaye ku mugoroba ari we wigambaniye