Mukaremera Marie Rose yahawe moto ananirwa kuyitwara kugira ngo yemeza abayimuhaye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukaremera Marie Rose yahawe moto nyuma y'imyaka 22 ari indashyikirwa muri gahunda yashyizweho na Leta.

Abarimo abarimu babaye indashyikirwa mu gukoresha neza inguzanyo bahawe muri Koperative Umwalimu SACCO, bahawe ibihembo bifite agaciro k'agera kuri miliyoni 43 Frw.

Babishyikirijwe ku wa 6 Ukwakira 2023 mu gikorwa Koperative Umwalimu Sacco yakoreye hirya no hino mu gihugu hasozwa icyumweru cyahariwe umukiliya.

Mu bahembwe harimo abarimu batanu bahagarariye intara zose n'Umujyi wa Kigali, buri wese ahabwa moto ifite agaciro k'asaga miliyoni 1.8 Frw, ahembewe kuba indashyikirwa mu gukoresha neza inguzanyo yahawe na Koperative Umwalimu SACCO, akishyura neza ndetse akaniteza imbere mu buryo bugaragara.

Hanatanzwe kandi mudasobwa 63, buri imwe ifite agaciro k'ibihumbi 460 Frw, zihabwa abarimu ku giti cyabo ndetse n'amakoperative abarizwamo abarimu bakoranye neza na Umwalimu SACCO ku rwego rw'akarere.

Hari n'ibigo by'amashuri 30 byo hirya no hino mu gihugu byahembewe kuba byarakoranye neza n'iyi koperative binyuza amafaranga yabyo kuri konti biyifitemo, buri kigo kigenerwa igikombe cy'ishimwe gifite agaciro k'ibihumbi 150 Frw.

Mu Mujyi wa Kigali, ibi birori Koperative Umwalimu SACCO yo yise ibyo gusoza 'Icyumweru cyahariwe Umunyamuryango', byabereye ku cyicaro gikuru cyayo.

Mukaremera Marie Rose umaze imyaka 22 mu bwarimu akaba yigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa EPA St Michel, ni we wegukanye igihembo nyamukuru ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, ahembwa moto nk'uwahize abandi mu gukoresha neza inguzanyo yahawe n'iyi koperative, yiteza imbere ndetse anayishyura neza.

Yatanze ubuhamya bw'uburyo gukorana na Umwalimu SACCO byamuhinduye umwe mu batunze agatubutse muri Kigali akaba amaze kubaka amazu yo guturamo, ayo gukoreramo akanagira ibibanza hirya no hino, ndetse abana be barimo n'uwagiye kwiga muri Qatar bakaba ntacyo babuze mu myigire yabo.

Ati ''Nagiye mpura n'abantu benshi nsaba inguzanyo mu Mwalimu SACCO, ngambiriye kwiteza imbere nka mwarimu. Ubundi kenshi wasangaga bavuga ko mwarimu ari umuntu udafite uko yigira, ari umuntu utagize icyo afite.'

''Ubwo rero njyewe naje gufata ingamba numva ko Umwalimu SACCO ije numva ko ngomba kuyigana, kandi niba ari Umwalimu SACCO nanjye nkaba umwarimu, leta y'u Rwanda idushyiriramo amafaranga menshi anyuranye, numva ko nanjye nayabonaho kandi nkagira icyo nyakoresha.''

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yashimiye ababaye indashyikirwa bagahabwa ibihembo, ndetse ashishikariza abanyamuryango muri rusange gukomeza kwizigamira kuko ari ryo banga ryo kongera amahirwe yo guhabwa inguzanyo zibafasha gukomeza kwiteza imbere, anasaba abazihabwa gukomeza kwishyura neza.

Ati ''Koperative Umwalimu SACCO ishishikariza abanyamuryango bayo gukomeza umuco wo kwizigamira, kugira ngo bongere ubushobozi bwo gukora imishinga ibateza imbere. Aha dushatse kuvuga ko iyo mugaruye ya mafaranga, ni ukuvuga ko afasha n'abandi batari babona ubushobozi, kugira ngo na bo tubashe kubaha za nguzanyo.''

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko Umwalimu SACCO waje nk'umusingi mu guhindurira abarimu ubuzima, kuko byari bigoye ko andi mabanki abikora agendeye ku mushahara wa mwarimu.

Ati ''Umwalimu SACCO rero yaje ikora ikintu gikomeye cyane, cyo gutuma umwarimu abasha guhabwa inguzanyo, kandi na we akaba yabasha kwiteza imbere.''

Umwalimu SACCO yashinzwe mu 2006 ku gitekerezo cyo guharanira kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara muto abona.

Ifite serivisi zitandukanye zo kuzigama ndetse n'iz'inguzanyo, zose zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abanyamuryango biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kwizigamira.

Mu 2008 ni bwo Umwalimu SACCO yatangiye guha abarimu inguzanyo ku nyungu nto kuko usanga inyinshi bazungukira 11% ku barimu bigisha mu bigo bya Leta n'ibifashwa na Leta, naho abakora mu bigo byigenga ikaba kuri 14%.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza iki cyumweru cyahariwe umukiliya ariko Koperative Umwalimu SACCO yo ikacyita icyahariwe umunyamuryango, bakomeje gushishikariza abarimu gukorana n'iyi koperative cyane cyane bayizigamiramo, kuko ari bumwe mu buryo bukomeje guhindura ubuzima bwa mwarimu, bukamuhesha gukora indi mishinga imuteza imbere.



Source : https://yegob.rw/mukaremera-marie-rose-yahawe-moto-ananirwa-kuyitwara-kugira-ngo-y/?utm_source=rss=rss=mukaremera-marie-rose-yahawe-moto-ananirwa-kuyitwara-kugira-ngo-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)