Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w'ikipe ya APR y'abagore mu mikino w'intoki wa Volleyball, Munezero Valentine uzwi nka Vava yafashe indege yerekeza muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien.

Munezero Valentine yerekeje muri iyi kipe nyuma yaho yitwaye neza ubwo yakinaga imikino y'igikombe cya Afurika cya 2023 cy'ibihugu giherutse kubera mu gihugu cya Cameroon, aha Vava ari kumwe n'ikipe y'igihughu yatowe nk'umukinnyi mwiza muri batandatu bakinnye muri iryo rushanwa.

Akimara kwitwara neza muri iri rushanwa, Vava yabengutswe n'amakipe menshi atandukanye harimo nayo ku mugabane w'i Burayi ariko ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Tunisia, Club Sportif Sfaxien imwegukanye.

Vava yerekeje mu mujyi wa Sfax aho agomba gusinya amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza, aya masezerano akaba agomba gutangirana na tariki ya 8 Ukwakira 2023.

Munezero atandukanye na APR WVC nyuma y'imyaka hafi itanu yari ayimazemo, kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Integrated Polytechnic Regional College ya Kigali (IPRC-KIGALI).

Ari muri APR WVC, Vava yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona y'u Rwanda, kwitabira imikino itandukanye yo ku mugabane wa Afurika n'andi marushanwa arimo ay'ikipe y'igihugu kuko yari asanzwe ari na Kapiteni wayo.

The post Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/munezero-valentine-wakiniraga-apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-mu-ikipe-ya-club-sportif-sfaxien/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munezero-valentine-wakiniraga-apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-mu-ikipe-ya-club-sportif-sfaxien

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)