Munyaneza Didier yegukanye isiganwa rya Kireh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, mu Karere ka Kirehe, hasojwe isiganwa ry'igare rya Kirehe Race ryabaga ku nshuro ya kabiri. Iri siganwa ryabaye iminsi ibiri, aho umunsi wa mbere wabaye kuri uyu gatandatu, aho abasigwa bakuru bahagarutse kuri BK Arena. Ingimbi n'abagore, bahagurukiye Rwamagana, naho abasore bato n'abakobwa, bahagurukira i Kayonza.

Umunsi wa mbere uko abakinnyi barushanijwe

Mu bakuru, Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappé ni we wabaye uwa mbere atanze Nsengiyumva Shemu wabaye uwa kabiri, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanwe na Kagibwami Swayibu. Mu bagore, Ingabire Diane wari waraye avuye mu Budage ari naho akina, ni we wabaye uwa mbere mu gihe Mwamikazi Djazilla yaje ku mwanya wa kabiri.

Mu bakiri bato, mu bahungu, Nshutiraguma Kevin ni we wabaye uwa mbere mu gihe mu bakobwa Iragena Charlotte ari we wabaye uwa mbere, Uwera Aline aba uwa kabiri.

Kuri iki cyumweru abakinnyi batangiye hakiri kare, aho ku isaha ya saa 08:00 Am abakinnyi batabigize umwuga bakinisha amagare asanzwe, bari bamaze guhaguruka aho ba zengurutse mu mujyi wa Kirehe, ku ntera y'Ibilometero 3 na Metero 900, bahazenguruka inshuro 3. Manirumva Elysa niwe wabaye uwa mbere, Mukabikorimana Leatita nawe aba uwa mbere mu bagore.

Ku isaha ya Saa 09:00 Am, nibwo ibyociro byose by'ababigize umwuga byahagarutse, aho abasore bakiri bato, bakoze bazengurutse umujyi wa Kirehe, bakora intera y'Ibilometero 3.9 bazenguruka inshuro 8. Abagore nabo bakoze intera ingana n'iya basazababo bato nabo bazenguruka umujyi wa Kirehe. Mu gihe abakobwa bato, bazengurutse  inshuro 5.

Mu bakobwa bato, Byukusenge Mariata yaje kwegukana aka gace, yatse umwanya Charlotte wari wakegukanye mbere. Mu ngimbi, Tuyimfukamire Aphrodis ukinira Nyabihu Cycling Team yaje kwegukana aka gace. Mu bagore, Mwamikazi Djazilla niwe wegukanye aka gace ka kabiri ka Kirehe Race ariko aba uwa kabiri ku rutonde rusange, kuko Ingabire Diane ariwe wabaye uwa mbere.

Icyiciro cyari cyitezwe na benshi, ni  cy'abakuru ndetse n'abatarengeje imyaka 23 bahagurutse ku Karere berekeza ku mupaka wa Rusumo, baragarika bazenguruka mu mujyi wa Kirehe, intera y'Ibilometero 3.9 bazenguruka inshuro 5. Iradukunda Emmanuel ukinira Java Inovotec niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ngendahayo Jeremy ukinira CCA, Areruya Joseph aba uwa gatatu.

Iradukunda Emmanuel ukinira Java Inovotec niwe wabaye uwa mbere akurikirwa na Ngendahayo Jeremy ukinira CCA, Areruya Joseph aba uwa gatatu. Nubwo Iradukunda Emmanuel yabaye uwa mbere muri aka gace, ariko ntabwo ariwe wegukanye irushanwa kuko Munyaneza Didier ariwe wegukanye isiganwa muri rusange.

Iradukunda Emmanuel niwe wegukanye agace ka Kabiri ka Kirehe Race, ndetse aba n'umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 23 

Mwamikazi Djazilla niwe wegukanye agace ka kabiri mu bagore, ndetse aba uwa kabiri mu rutonde rusange

Ingabire Diane niwe wabaye umukinnyi w'irushanwa mu bagore bakuru 

Munyaneza Didier Mbappe, yongeye agaruka ku rubyiniro nyuma y'iminsi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134946/munyaneza-didier-yegukanye-isiganwa-rya-kirehe-race-ryakubye-ipine-ku-mupaka-wa-tanzania-a-134946.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)