Musa Esenu yavuze ku byo kongera amasezerano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sportsn, Musa Esenu yaruciye ararumira niba azongera amasezerano muri iyi kipe, ni mu gihe ayo afite ari ku musozo.

Musa Esenu ukomoka muri Uganda, muri Mutarama 2024 azaba ari ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports.

Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ISIMBI, Musa Esenu yavuze ko ubu nta bintu byinshi yabivugaho ahubwo agomba kubanza kurangiza amasezerano afite.

Ati "ibyo tuzaba tubivugaho, reka tubanze turangize igihe nsigaje, hagize ikiba rwose muzahita mubimenya."

Muri Mutarama 2022 nibwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 azarangira muri Mutarama 2024.

Imikino yo kwishyura ya 2021-22 yatsindiye Rayon Sports ibitego 7 ni mu gihe umwaka w'imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9.

Musa Esenu yavuze ko ibyo kongera amasezerano azaba abivugaho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yavuze-ku-byo-kongera-amasezerano-muri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)