Musanze FC birayikoraho! APR FC igiye kubona uko yihimura, nabashaka ko umutoza wayo yirukanwa bishobora kuba inzozi barimo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze FC birayikoraho! APR FC igiye kubona uko yihimura, nabashaka ko umutoza wayo yirukanwa bishobora kuba inzozi barimo

Ikipe ya APR FC irimo gushaka uko yashimisha abakunzi bayo nyuma yo gutuma baterwa ipfunwe n'ikipe yabo, ubanza bagiye kwiyunga n'abafana nyuma yo kuba Musanze FC bazakina ntamutoza mukuru.

Kuwa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC izambikana n'ikipe ya Musanze FC mu mukino utarabereye igihe Kubera imikino ikipe ya APR FC yari irimo gukina ya CAF Confederations Cup igahuriramo n'uruva gusenya.

Uyu mukino ikipe ya Musanze FC imaze igihe iyoboye urutonde rwa Shampiyona yari yakaniye cyane bisa nkaho ushobora korohera ikipe ya APR FC nyuma yaho ikipe ya Musanze FC izakina idafite Habimana Sositene nk'umutoza wayo mukuru kubera imikino y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda agiye gukina arimo gutoza abana batarengeje imyaka 15.

Uyu mutoza yitabajwe na FERWAFA kugirango abafashirize ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 15 igiye gukina imikino ya CECAFA, kuko baziko ari we mutoza uzi gutoza abakiri bato dore ko ari nabyo yahereyemo, ibi bivuze ko ikipe ya Musanze FC ishobora gusigaranwa na Migi.

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/musanze-fc-birayikoraho-apr-fc-igiye-kubona-uko-yihimura-nabashaka-ko-umutoza-wayo-yirukanwa-bishobora-kuba-inzozi-barimo/?utm_source=rss=rss=musanze-fc-birayikoraho-apr-fc-igiye-kubona-uko-yihimura-nabashaka-ko-umutoza-wayo-yirukanwa-bishobora-kuba-inzozi-barimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)