Musanze FC yatsinze Rayon Sports yisubiza umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Musanze FC yatsinze Rayon Sports, cyatsinzwe na Peter Agbelov cyayisubije ku mwanya wa mbere.

Wari umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24 wo Rayon Sports yari yasuyemo Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Ni umukino Rayon Sports yari ibizi ko utari buyorohere kubera ko n'umwaka ushize yatsindiwe kuri iki kibuga 2-0.

N'uyu munsi niko byagenze aho igitego cyo ku munota wa 51 cyatsinzwe na Peter Agbelov cyahesheje intsinzi Musanze FC ihita inisubiza umwanya wa mbere iwambuye APR FC.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yatsinze AS Kigali 1-0 cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Bigirimana Abedi.

Muhazi United nayo yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona aho yatsinze Etoile del'Est 1-0.

Nyuma y'umunsi wa 7 wa shampiyona, Musanze FC ni iya mbere n'amanota 16, APR FC ni iya kabiri n'amanota 14.

Uko imikino y'umunsi wa 7 yagenze

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023

APR FC 1-0 Mukura VS

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023

Bugesera FC 2-2 Gorilla FC
Kiyovu Sports 2-1 Marines
Gasogi United 0-1 Amagaju
Sunrise FC 0-1 Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023

Musanze FC 1-0 Rayon Sports
AS Kigali 0-1 Police FC
Etoile del'Est 0-1 Muhazi United

11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yari yabanje mu kibuga
Luvumbu yagerageje ibishoboka biranga
Esenu wari uyoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports ntako atagize
Rwatubyaye Abdul ahanganye na Peter Agbelov watsinze igitego
Serumogo Ali na we yahuye n'akazi gakomeye
Musanze FC yari yateguye impande zose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsinze-rayon-sports-yisubiza-umwanya-wa-mbere-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)