Musanze: Umugore n'umwana we w'imyaka 15 bafa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore witwa Nyiraruvugo Olive ufite imyaka 43  n'umwana we w'umuhungu Ndayishimiye Eric batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barimo bacukura icyobo bivugwa ko bashakaga kushyiramo umurambo umwana w'umukobwa bakekwaho kwica.

Umwana bakekwaho kwica yaburiwe irengero kuwa Kabiri tariki 10 Ukwakira ubwo yarimo gukina n'abandi bana ndetse ababyeyi ku mugoroba batangiye gutanga amatangazo yo kumurangisha.

Amakuru avugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, ababyeyi be bageze mu rugo rwa  Nyiraruvugo utuye mu Mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro basanga umwana we ufite imyaka 15 witwa Ndayishimiye arimo gucukura icyobo mu rugo rwabo. Icyo cyobo bashakaga kugihambamo umwana bakekwaho kwica. nyuma yo kugira amakenga.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko umurambo w'uwo mwana uburyo wabonetse mu nzu y'uwo mugore.

Ati: 'Bakigerayo basanga uwo muhungu arimo acukura icyobo, bamubajije ababwira ko arimo kugikuramo itaka ryo kubakisha. Abaturage rero bakimara kubibona ntibanyuzwe n'ubusobanuro abahaye, biba ngomba ko binjira no mu nzu basangamo umurambo w'uwo mwana'.

'Mu kubaza Ndayishimiye, icyamwishe yabwiye abo baturage ko ubwo yarimo acukura icyo cyobo, isuka yikubise ku mwana iramukomeretsa cyane, abonye bishobora kumuviramo ibibazo amukubita indi ahita apfa.

Nyuma yaho we na nyina bigira inama yo gucukura icyo cyobo ngo bakimuhambem, bagira ngo basibanganye ibimenyetso. Ubu rero inzego z'umutekano harimo Polisi na RIB ziri ahakorewe icyaha zikaba ziri gukusanya ibimenyetso by'ibanze byifashishwa mu gukora iperereza'.

SP yakomeje avuga ko umugore ukekwaho gufatanya n'umwana we kwica uwo mwana bari baragambiriye kuzagirira nabi ise w'uwo mwana  witwa Irankunda Eliazari azira ko yigeze kubafata barimo kwiba ibigori.

Ati 'Mu minsi ishize uwo mugore n'umuhungu we bafatiwe mu cyuho bibye ibigori, ba nyirabyo babarihisha amafaranga ibihumbi 30. Icyo gihe ise w'uwo mwana wari mu babafashe babyiba bamuhigiye bamubwira ko bazamwihimuraho. 

Ibyo byarangiriye aho ntibagira urwego na rumwe bamenyesha iby'ubwo bujura bwari bwabayeho, yewe n'iby'uko bahigiye uwo mugabo ko bazamugirira nabi ntibabivuga. Umuntu akaba yabisanisha n'urupfu rw'uyu mwana mu gusohoza uwo mugambi bikekwa ko bari bafite'.

'Byaba byiza abantu bagiye bihutira kumenyesha inzego zirimo n'izishinzwe umutekano mu gihe hari umuntu ubashyizeho ibikangisho yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n'amategeko. 

Abaturage bajye bagira amakenga ku kintu cyose babwiwe cyangwa bakorewe bagitangire amakuru ku gihe kugira ngo ababishinzwe bakurikirane barebe niba nta zindi nkurikizi cyangwa imigambi ishobora kuvamo ubugizi bwa nabi.'

Umugore n'umwana we bakekwaho kwica uwo mwana bajyanwe gufungirwa Kuri sitasiyo ya RIB kugira ngo bakorweho iperereza ndetse umurambo umwana ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135313/musanze-umugore-numwana-we-wimyaka-15-bafashwe-bacukura-icyobo-cyo-gushyiramo-umwana-bakek-135313.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)