Muyango wa Kimenyi yasabye Imana kumukomeza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imvune y'umukunzi we Kimenyi Yves yaraye agize, Uwase Muyango Claudine yasabye Imana kumukomeza kuko ari umwana w'umuntu.

Umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatira ikipe ya AS Kigali, yaraye agize imvune ikomeye aho igufwa ry'ukuguru rya ruseke cyangwa umurundi ryacitsemo kabiri ni mu gihe na 'péroné' yagize ikibazo.

Hari ku munota wa 26 mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona waraye ubaye aho Musanze FC yabatsinze 1-0.

Yaje guhura na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika bikomeye akurwa mu kibuga atumva ajyanwa ku bitaro by'Akarere ka Musanze bamuha ubutabazi bw'ibanze ari nabwo bemezaga ko agomba kubagwa.

Yahise azanwa i Kigali mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho agomba kubagirwa iyi mvune.

Umukunzi we Uwase Muyango Claudine, nyuma y'iyi mvune akaba yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye asaba Imana kumukomeza.

Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ndirimbo ya Zizou yafatanyije King James yitwa "Nkomeza".

Yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho iyi ndirimbo yari iherekejwe n'akamenyetso k'umutima w'umweru, yashyizeho agace gato kagira kati "Nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana ndi umwana w'umuntu, nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana."

Agize imvune ikomeye mu gihe aba bombi bari bafite ubukwe mu kwezi k'Ukuboza, andi makuru akavuga ko uyu munsi ari bwo bari gusezerana imbere y'amategeko.

Kimenyi Yves na Muyango bari mu bihe bigoye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muyango-yasabye-imana-kumukomeza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)