Mwarimu azagumya gushyigikirwa mu nyungu z'ireme ry'uburezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu uba tariki ya 5 buri mwaka, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'ibanze (REB), cyatangaje ko umwarimu azakomeza gushyigikirwa kugira ngo arusheho gutanga uburezi bufite ireme.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere n'imicungire y'abarimu mu rwego rw'Igihugu, rushinzwe uburezi bw'ibanze, Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, yatangarije Kigali Today ko u Rwanda narwo rwifatanya n'Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, ariko kuri iyi nshuro hatabaye ibirori byo kuwizihiza ukaba uteganyijwe kwizihizwa mu kwezi k'Ukwakira ku matariki azatangazwa na Minisiteri y'Uburezi.

Ati 'Impamvu utizihijwe uyu munsi ni uko dushaka ko hazakorwa ibirori byateguwe ku rwego rw'Igihugu, kandi buri mwarimu akabibonekamo'.

Mugenzi avuga ko umunsi mukuru wa Mwarimu wizihizwa, hagamijwe kuzirikana agaciro ka mwarimu n'uruhare agira mu iterambere ry'Igihugu.

Ati 'Twe mu burezi tureba ibintu byose byafasha mwarimu kubaho neza, atekanye kugira ngo na we atange uburezi bufite ireme kuko usanga mwarimu ari we musingi wa byose'.

Mugenzi avuga ko guhera umwaka ushize Leta y'u Rwanda yongereye umushaha wa mwarimu, kugira ngo arusheho kugira imibereho myiza.

Mu bijyanye n'imibereho myiza mwarimu yongerewe umushahara, ahabwa amahirwe yo gukorana na Mwarimu Sacco, ndetse ahabwa n'amahirwe yo kuba yagira iwe.

Mugenzi avuga ko hazakomeza gushyirwaho uburyo mwarimu ateza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bimworohere mu myigishirize ye ndetse no gutegura amasomo ye.

Avuga ko Ikoranabuhanga ryunganira abarezi mu gutegura neza ibyo bumva, ndetse rikabafasha no kunguka ubumenyi butandukanye ku masomo bigisha.

Munyaneza Evariste ni umurezi mu mashuri yisumbuye ku kigo cya G.S. Sake, avuga ko umunsi nk'uyu wabashyiriweho ari ikimenyetso cy'agaciro mwarimu afite ku batuye Isi yose.

Ati 'Umuntu wese ukomeye mureba yaciye imbere ya mwarimu kandi twese iyo twitegereje dusanga ari we urema umuntu akamugira umugabo uhamye, haba mu bumenyi no mu burere amuha'.

Ku bijyanye n'imibereho ya Mwarimu muri iki gihe Munyaneza avuga ko hari impinduka zaturutse mu kongererwa umushaha, ndetse no gushyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye binyuze mu mwarimu Sacco, bikabafasha no gukora indi mishinga yunganira umushahara.

The post Mwarimu azagumya gushyigikirwa mu nyungu z'ireme ry'uburezi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/10/06/mwarimu-azagumya-gushyigikirwa-mu-nyungu-zireme-ryuburezi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mwarimu-azagumya-gushyigikirwa-mu-nyungu-zireme-ryuburezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)