Myugariro wa Rayon Sports aracyafite ibyumweru 3 hanze y'ikibuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable aracyafite hafi ibyumweru 3 hanze y'ikibuga kubera imvune y'ino.

Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga tariki 30 Nzeri 2023 ubwo Rayon Sports yasezererwaga na Al Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup.

Nsabimana Aimable yagiriyemo ikibazo cy'imvune y'ino yatumye atongera kugaruka mu kibuga, nta n'umwitozo n'umwe arakora bivuze ko n'umukino wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 wa APR FC azaba adahari.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Nsabimana Aimable agifite ibyumweru bitatu hanze y'ikibuga ari bwo abakunzi ba Rayon Sports bazongera kumubona mu kibuga.

Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 aho yayisinyiye amasezerano y'umwaka umwe.

Ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC, Police FC ndetse na Kiyovu Sports yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports.

Nsabimana Aimable aracyafite ibyumweru 3 hanze y'ikibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-aracyafite-ibyumweru-3-hanze-y-ikibuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)