Myugariro wa Rayon Sports Mitima Issac yari yivuganye umutoza we Yamen Zelfani atabarwa n'umwungiriza we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Rayon Sports Mitima Issac yari yivuganye umutoza we Yamen Zelfani atabarwa n'umwungiriza we.

Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yazamukanye umujinya ashaka kurwana n'Umutoza Yameni Zelfani nyuma y'icyemezo cy'imisimburize aba bombi batumvikanyeho mbere gato y'igitego cya kabiri cya Marines FC.

Hari ku munota wa 82 w'umukino ubwo Umutoza Yameni Zelfani yafataga icyemezo cyo gusimbuza abakinnyi babiri, Mitima Isaac na Youssef Rhab nyuma y'uko bo ubwabo bashyamiranye mu kibuga ahanini bitewe no kutumvikana ku buryo bw'imikinire.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waganiriye na IGIHE yavuze ko ku ikubitiro, mbere y'uko abakinnyi ba Gikundiro batangira igice cya kabiri bumvikanye ko bagiye gukina imipira migufi yihuta ndetse yose igana mu rubuga rw'amahina dore ko byari byabahiriye mu gice cya mbere ubwo batsindaga ibitego bibiri n'ikindi cyanzwe, aha babuzaga Ununya-Maroc, Youssef Rhab kongera guca muri koruneri ahubwo akegera urubuga rw'amahina. Ndetse ibi babibwiye umutoza arabyumva.

Ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye ngo Youssef wagowe na ba myugariro ba Marines FC bamuhunzaga urubuga rw'amahina rwabo bakamusunikira muri koruneri byatumye adashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye, mu binubiye iyi mikinire harimo Myugariro Mitima Isaac.

Ubwo igice cya kabiri cyari kigeze hagati Mitima yabwiye umutoza Yameni Zelfani ko Youssef atari gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye nk'Ikipe, uyu munya-Maroc arabyumva.

Ibi ntibyashimishije Youssef wabajije Mitima impamvu ajya kubwira umutoza imikinire ye aho kubimwibwirira ngo agire ibyo akosora, aha habaho guterana amagambo ariko byoroheje.

Ku munota wa 78 w'umukino Mitima Isaac wabonaga ko hakwiye impinduka yabwiye Umutoza Yameni Zelfani ko Youssef Rhab ananiwe, Umutoza abwiye Youssef ko akwiye guhindura imikinire amusubiza amagambo atamushimishije byatumye ahamagara Mugisha Francois 'Master' ngo asimbure Mitima Isaac ndetse na Mughadam ngo asimbure Youssef Rhab.

Ku munota wa 82 w'umukino Yameni Zelfani yari amaze gukora impinduka.

Myugariro Mitima Isaac utishimye iki cyemezo cy'umutoza akimara kwicara ku ntebe y'abasimbura yazamukanye umujinya arahaguruka abwira umutoza nabi ashaka kumusatira ngo barwane. Hashimwe cyane Umutoza wungirije, Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wahagobotse amusaba kwicara hasi.

Uyu mukinnyi yagize ati' Mitima Isaac yagize 'ibyiyumviro bya gatandatu' ko hari ikigiye kutubaho nyuma yo gusimbuza myugariro utari ufite ikibazo na kimwe cy'imikinire mu munota nk'uriya kandi tuzigamye igitego kimwe gusa, wabibonye ko nyuma y'iminota ibiri gusa gusa bahise batwishyura.'

Nyuma y'iminota ine gusa ku munota wa 86 Marines FC yahise yishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rutahizamu Gitego Arthur ku ishoti rikomeye yarekuriye hanze y'urubuga rw'amahina.

Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa karindwi n'amanota atandatu mu mikino ine aho yatsinze umwe ikanganya itatu mu gihe Marines FC yo iri ku mwanya wa munani zinganya amanota atandatu.

Rayon Sports izakurikizaho kwakira Etoile de l'Est, yakirwe na Musanze FC mu gihe na none izakira Sunrise FC yo mu Ntara y'Uburasirazuba.



Source : https://yegob.rw/myugariro-wa-rayon-sports-mitima-issac-yari-yivuganye-umutoza-we-yamen-zelfani-atabarwa-numwungiriza-we/?utm_source=rss=rss=myugariro-wa-rayon-sports-mitima-issac-yari-yivuganye-umutoza-we-yamen-zelfani-atabarwa-numwungiriza-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)