N'abanyamahanga umubu wabagezemo! Ikipe ya APR FC izakina umukino na Musanze FC idafite umukinnyi benshi baba bitezeho intsinzi kubera Malaria - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'abanyamahanga umubu wabagezemo! Ikipe ya APR FC izakina umukino na Musanze FC idafite umukinnyi benshi baba bitezeho intsinzi kubera Malaria

Ku munsi w'ejo ikipe ya APR FC izambikana n'ikipe ya Musanze FC mu mukino w'ikirarane wa Shampiyona kubera imikino ya CAF Champions League APR FC yari irimo gukina.

Ni umukino uzaba utoroshye nyuma yaho ikipe ya APR FC ishaka kongera kugarura umwuka mwiza hagati mu bakinnyi, abatoza ndetse n'abafana b'iyi kipe muri rusange, gusa Musanze FC nayo ishaka kuguma ku mwanya wa mbere Kandi imaze iminsi itangaza ko yiteguye.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC irawukina idafite Rutahizamu wayo Sharaf Eldin Shaiboub umaze iminsi arwaye Malaria. Uyu niwe mukinnyi byamaze kwemezwa ko ataraza gukina ariko abarimo Pitchou na Ir'shad nabo biravugwa ko imvune zitarakira.

 



Source : https://yegob.rw/nabanyamahanga-umubu-wabagezemo-ikipe-ya-apr-fc-izakina-umukino-na-musanze-fc-idafite-umukinnyi-benshi-baba-bitezeho-intsinzi-kubera-malaria/?utm_source=rss=rss=nabanyamahanga-umubu-wabagezemo-ikipe-ya-apr-fc-izakina-umukino-na-musanze-fc-idafite-umukinnyi-benshi-baba-bitezeho-intsinzi-kubera-malaria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)