Nagize amahirwe Rayon Sports iramvugisha - Muhire Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kongera gusinyira Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko ari amahirwe yagize kubera ko n'ubundi amakipe yagombaga kwerekezamo byasaga n'ibyanze.

Ku wa Kane w'iki Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira nibwo Rayon Sports yemeje ko yongeye kugarura Muhire Kevin. Azayikinira kugeza muri Mutarama 2024, adasohotse nibwo yazongera amasezerano y'igihe kirekire.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, yabuze ko hari amakipe yagombaga kwerekezamo ariko ntibyakunda, agize amahirwe Rayon Sports iramuvugisha ahita ayisinyira.

Ati "Nari mfite amakipe menshi nakwerezamo nk'uko nabivuze, nanagombaga gusubira muri Kuwait ariko habaho kutumvikana hagati yanjye n'umutoza mushya bari bazanye mpitamo kuguma mu rugo, ngize amahirwe Rayon Sports iramvugisha mpitamo gusinyira Rayon Sports."

Ku kuba asinyiye iyi kipe atinze kandi amaze igihe kinini nta kipe afite, yavuze ko yagombaga kubanza kureba iby'amakipe barimo bavugana aho bigana.

Ati "Nari mfite amakipe menshi tuvugana ngomba gutegereza, narayategereje ariko hazamo kutumvikana bitewe n'amafaranga bampaga, buri muntu aba afite intego ze n'ibintu yashyizeho bituma asohoka mu gihugu, ibyo bampaga nabonaga bitanyura mpitamo gusigara mu rugo."

Gushyira hamwe, bakumvikana hagati yabo nk'abakinnyi nicyo abona kizabafasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2023-24.

Ati "Haracyari kare, dufite abakinnyi beza, dufite umutoza mwiza rero ahasigaye ni ahacu ho gukora no kumvikana hagati yacu, icyizere kirahari nidukorera hamwe byose birashoboka."

Muhire Kevin yatangiriye umupira w'amaguru mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019.

Muri Mutarama 2019 nibwo yerekeje mu ikipe El Makasa mu Misiri yahise imutiza muri El Dakhlia mu gihe cy'amezi 6 nayo yo muri iki gihugu.
Muri Mutarama 2020 ikipe ye ya El Makasa yaje kongera kumutiza umwaka muri El Gaish.

Muri Werurwe 2021 ubwo yari asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Saham Club yamazemo ukwezi kumwe maze muri Mata 2021 agaruka muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Al- Yarmouk yakiniye umwaka umwe.

Muhire Kevin yavuze yahisemo kuguma mu Rwanda kubera ko amakipe yamwifuzaga yamuhaga amafaranga make



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nagize-amahirwe-rayon-sports-iramvugisha-muhire-kevin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)