Neymar uheruka kwerekeza muri Al Hilal yo muri Arabia Saudite avuye muri Paris Saint-Germain, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza amashusho abamukurikira yambaye iyi myenda y'imbere gusa. Munsi y'aya mashusho yabwiye abantu ko iyi ari imyenda y'imbere myiza yo kujya bambara.
Ubusanzwe iyi myenda y'imbere yiswe 'Skims' ikorwa na Kim Kardashian, yari iy'abagore gusa ariko kuri ubu hagiye kujya hanze n'iy'abagabo, akaba ariyo mpamvu Neymar ari mu bifashishijwe kugira ngo imenyekane mu buryo bworoshye ndetse n'abantu bayikunde.
Biteganyijwe ko iyi myenda izashyirwa hanze kuwa Kane w'iki cyumweru. Abandi Kim Kardashian yifashishije mu kumurika iyi myenda barimo na Shai Gilgeous-Alexander usanzwe akina muri NBA.
Neymar yashyize hanze aya mashusho yambaye iyi myambaro y'imbere yiswe Skims nyuma yuko ahuye n'ikibazo cy'imvune ndetse bikaba biteganyijwe ko ashobora kumara umwaka w'imikino adakandagira mu kibuga, ariko birasa nk'aho aya mashusho yafashwe atarahura n'iki kibazo.
Neymar yambaye imyenda y'imbere ikorwa na Kim KardashianÂ
Neymar ni umwe mu bifashishijwe mu kumurika iyi myenda y'imbereÂ
Kim Kardashian wari usanzwe akora imyenda y'abagore kuri ubu agiye gushyira hanze n'iy'abagabo