Ni muntu ki Keffe D watawe muri yombi akuriki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 23 Nzeri 2023 ni bwo polisi ya Las Vegas yataye muri yombi Keffe D imushinja kwica umuraperi w'icyamamare Tupac '2Pac' Shakur nyuma yaho isatse urugo rwe igasangamo imbunda yarashe uyu muraperi mu 1996.

Kuva ubwo abantu benshi barimo n'ibyamamare nka Snoop Dogg, Jada Pinkett Smith, Viola Davis n'abandi bishimiye ko uyu mugabo atawe muri yombi ndetse ko hagiye kuboneka ibisubizo byibazwaga ku rupfu rwa Tupac Shakur umaze imyaka 27 yishwe.

Ese Keffe D watawe muri yombi akurikiranyweho kwica Tupac ni muntu ki?

Amazina ye nyakuri ni Duane Davis wamenyekanye ku izina rya Keffe D. Yavutse tariki 14 Kamena mu 1963, avukira mu gace ka Compton muri Calfornia kazwiho kuvukamo ibyamamare byinshi. Kuba yaravukiye muri aka gace kuzuyemo abahanzi bazwi, byanatumye akurana n'abamwe muri bo ndetse aba inshuti za hafi yabo.

Keffe D yakuze ari inshuti magara ya Eric Wright uzwi cyane ku izina rya 'Eazy E' umwe mubaraperi bari bagize itsinda rya 'N.W.A' ryabagamo Ice Cube, Dr. Dre, MC Ren hamwe na DJ Yella. Iri tsinda ryakunze kuba riri kumwe cyane na Keffe D ndetse yanagiye agaragara mu mashusho yabo.

Uretse kuba inshuti yaba baraperi bakomeye muri Amerika, Keffe D yari inshuti ya hafi ya Suge Knight biganye amashuri abanza. 

Uyi Suge Knigt nawe uri mu buroko yahoze ari umukire ukomeye muri California ndetse ni nawe washinze inzu ifasha abahanzi ya 'Death Row' yabagamo Tupac Shakur, Dr Dre na Snoop Dogg. Kuba hafi yaba bahanzi bose byatumye Keffe D yifuza kuba nkabo ngo ajye mu muziki nyamara ntibyamuhira.

Keffe D ukurikiranyweho urupfu rw'umuraperi Tupac Shakur

Keffe D amaze kubona ko gukora umuziki atari ibintu bye dore ko ntanimpano yarabifitemo, yahise atangira kujya mu bikorwa bibi byo kumuhanda ndetse anaba umwe mu barara (Gangster) bari bazwi cyane muri California. Yahise ashinga itsinda ry'amabandi ryitwa 'South Side Compton Crips'.

Iri tsinda rizwiho kuba ryacuruzaga ibiyobyabwenge, imbuda zitemewe no gucuruza abakobwa. Rizwiho kandi kuba ryaragiye rirasana n'andi matsinda bari bahanganye kumugaragaro ndetse Keffe D ni kenshi yatawe muri yombi azira kurasa abantu no gutunga imbunda mu buryo butemewe. Icyo gihe ariko ntiyigeze akatirwa ngo afungwe bitewe n'imbaraga zifaranga no gutera ubwoba abapolisi.

Keffe D ahurirahe n'urupfu rwa Tupac Shakur?

Izina rya Keffe D rikunze kugarukwaho cyane iyo havuzwe urupfu rwa Tupac

Nyuma y'iminsi micye Tupac Shakur yitabye Imana nyuma yo kuraswa i Las Vegas, umupolisi  witwa Tim Brennan wari usanzwe ari mu iperereza ry'ibyaha Duane 'Keffe D' Davis yarakurikiranyweho, wabarizwaga muri polisi ya gace ka Compton, yahaye impapuro inkiko zivuga ko Keffe D yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Tupac kuko itsinda ry'amabandi ayoboye rya 'South Sice Compton Crips' ryari rimaze iminsi rihanganye n'inzu ya Death Row nyuma yahoo Keffe D na Suge Knight bashwaniye.

Icyo gihe ntakintu byatanze kuko ntabimenyetso bifatika uyu mupolisi yagaragazaga uretse kuba Keffe D nabo mu itsinda rye bari i Las Vegas ubwo Tupac Shakur yaraswaga. Mu 1998 nibwo byavuzweko uwarashe uyu muraperi ari Orlando Anderson uzwi nka 'Baby Lane',  akaba anafite icyo apfana na Keffe D dore ko ari Nyirarume we.

Mu 1998 nyuma y'urupfu rwa Orlando Anderson wapfuye arashwe n'abagenzi be bamushinjaga ko yabagambaniye muri polisi, nibwo Keffe D yavuze ko umwishywa we ariwe warashe Tupac Shakur. Kuvuga ibi ariko ntacyo byari gutanga kuko Orlando yaramaze kwitaba Imana.

Keffe D yakunze kwigamba ko azi byinshi ku rupfu rwa Tupac Shakur

Keffe D aherutse kwitaba urukiko ku nshuro ya mbere

Mu 2008 Keffe D ubwo yahamagarwa na polisi ya Compton ngo avuge ibyabaye mu ijoro Tupac yarasiweho, yavuze ko azi ukuri kubyabaye ndetse ko azi neza uwakuruye imbarutso ku mbunda yarashe uyu muraperi, gusa akavuga ko atamena ibanga ngo amushyire hanze kuko ngo yaba yishe igihango yagiranye nabo bakoranaga ku mihanda ya Compton. Ibi bizwi ku izina rya 'Street Code'.

Mu 2011 umupolisi wo muri Los Angeles wakoraga iperereza ku rupfu rwa Tupac Shakur, witwa Greg Kading ari nawe wakoraga iperereza ku rupfu rw'umuraperi The Notorious Biggie, yasohoye igitabo cyitwa 'Muder Rap' aho yanditse ko Keffe D yamwibwiriye ko ariwe wishe Tupac abisabwe n'undi muraperi Sean 'Diddy' Combs wamwishyuye amafaranga angana na miliyoni imwe y'amadolari.

Mu 2018 televiziyo mpuzamahanga y'imyidagaduro ya BET, yasohoye filime mbarankuru yitwa 'Death Row Chronicles' yarikubiyemo ubuhamya ku rupfu rwa Tupac n'ibyaha Suge Knight yakoreraga muri iyi nzu ya Death Row yafashaga abahanzi ari nayo Tupac Shakur yabagamo.

Muri iyi filime niho Keffe D yavugiyemo ko agiye kuvuga ukuri kose ku rupfu rwa Tupac. Yavuze ko bitewe n'uko arwaye indwara ya kanseri ntagihe kinini asigaranye ariyo mpamvu agomba kuvugisha ukuri mbere y'uko apfa. 

Yagize ati: 'Kanseri yanyica isaha iyariyo yose, sinshaka gupfa nkagenda ntasubije ikibazo benshi bibaza ku rupfu rwa Tupac. Yego ninjye wabikoze. Ni njye wamurashe ndi kumwe na bagenzi banjye. Nabikoze maze kwishyurwa na P.Diddy wansabye kwica abagize Death Row''.

Uyu mugabo yakunze kwigamba kenshi ko azi byinshi ku rupfu rwa Tupac

Icyo gihe iyi filime imaze kujya hanze ntabwo ibyo yavuze abantu babyizeye dore ko bavugaga ko ari ikinyoma yavuze kugirango yishyurwe na BET basohore iyi filime. Abandi kandi bavugaga ko ibyo avuga abiterwa n'uko ashaka kwamamara.

Muri uyu mwaka kandi ni na bwo Netflix yasohoye indi filime ku rupfu rwa Tupac yitwa 'Unsolved', yavuze ko yararari mu modoka ya Cadillac yarashe Tupac wari wicaye mu modoka ya BMW mu ijoro ryo kuwa 13 Nzeri 1996 ari naryo uyu muraperi yapfiriyeho. Keffe D yavuze ko umwishywa we Anderson atariwe wakuruye imbunda yishe Tupac. 

Ibi byatumye benshi bibaza aho ukuri guherereye kuko uyu mugabo yakomezaga kuvuga ubuhamya butandukanye aho rimwe avuga ko ariwe warashe, ubundi akavuga ko ari mwishywa we naho ubundi akavuga ko atariwe ari nabyo byatumye ibyo yavugaga bitizerwaga.

Ni kensi Keffe D yatunze agatoki Diddy avuga ko ariwe wamwishyuye ngo ahitane Tupac

Ntibyatinze Keffe D mu 2019 asohora igitabo yise 'Compton Street Legend', aho yanditseko umuraperi w'umuherwe Diddy ariwe wamwishyuye ngo yivugane Tupac Shakur. Yavuze ko yahoze ari inshuti ya hafi ya Diddy ndetse ko ari nawe wamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa '1964 Chevy' yakoresheje mu mashusho y'indirimbo yitwa 'Can U Get Wit It' yakoranye n'umuhanzi Usher.

Muri iki gitabo Keffe D avuga ko Diddy yangaga cyane Tupac n'abagenzi be bo muri Death Row nyuma yaho Tupac yasohoye indirimbo yise 'Hit Em Up' aho yibasiye bikomeye Biggie na Diddy ari naho yabashinjije ko bashatse kumwicisha ntibabigeraho.

Keffe D ariko nubwo yavuze byinshi ku rupfu rwa Tupac muri iki gitabo, nabwo abantu bavuze ko ibyo yanditse ari ibinyoma agamije kubona amafaranga.  Mu biganiro bitandukanye Keffe D yagiye aha itangazamakuru yakunze kwigamba ko ariwe muntu wenyine ku isi uzi ukuri ku rupfu rwa Tupac Shakur ndetse ko bimubabaza kuba ntawumwizera iyo abivuze.

Magingo aya Keffe D yatawe muri yombi nyuma y'imyaka 27 Tupac apfuye

Nyuma y'igihe kirekire Keffe D yigamba urupfu rwa Tupac, ku itariki 23 Nzeri 2023 nibwo polisi ya Las Vegas yamutaye muri yombi imushinja kwivugana uyu muraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap/Hip Hop.

Kugeza ubu Keffe D uri mu maboko y'ubutabera, akomeje gutuma Diddy yibasirwa nyuma yahoo yongeye kuvuga ko ariwe wamwishyuye ngo yice Tupac Shakur. Ku mbuga nkoranyambaga kandi hamaze iminsi intambara y'amagambo iyobowe na 50 Cent uvuga ko Diddy ariwe wicishije Tupac kandi ko nawe akwiriye gukurikiranwa hatitawe kumbaraga n'amafaranga afite.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135851/ni-muntu-ki-keffe-d-watawe-muri-yombi-akurikiranyweho-guhitana-tupac-shakur-nyuma-yimyaka--135851.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)