Ni umukino uri kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa cyenda.Â
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Simon Tamale
Serumogo AllyÂ
Mitima IsaacÂ
Rwatubyaye AbdulÂ
Bugingo HakimÂ
Muhire KevinÂ
Emmanuel Mvuyekure
Hertier Luvumbu
Aruna Mussa MadjaliwaÂ
Kalisa RashidÂ
Musa EsenuÂ
Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga:
Mfashingabo DidierÂ
Nzabonimpa Prosper
Onyeabor Franklin
Byukusenge Jean Michel
Nzayisenga Jean d'Amour
Uwambajimana Leon
Habamahoro Vincent
Niyibizi Vedaste
Chimezie Oluebube
Robert Mukoghotya
Yafesi Mubiru
Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:
30' Heltier Luvumbu Nzinga yongeye gucenga ba myugariro ba Sunrise FC arekura ishoti ariko Mfashingabo Didier arawufata
28' Niyibizi Vedaste wa Sunrise FC yaragerageje kwirukankana umupira yinjira mu rubuga rw'mahina ariko umusifuzi asifura kurariraÂ
24' Heltier Luvumbu Nzinga arekuye ishoti riremeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina riragenda maze umuzamu wa Sunrise FC ntiyamenya uko byagenze rijya mu nshundura igitego cya 1 cya Rayon Sports kiba kirabonetseÂ
20' Kuri ubu Rayon Sports iri gukinira mu rubuga rwa Sunrise FC ishaka igitego ndetse abakinnyi barimo nka Luvumbu bari kubona uburyo ariko ntibibakundire nezaÂ
14' Sunrise FC irase uburyo bw'igitego cyabazwe aho Yafesi Mubiru azamukanye umupira aragenda asiga Rwatubyaye Abdul ahindura umupira imbere y'izamu ashaka Mukoghotya ariko Mitima Isaac araza aratabara akuraho umupiraÂ
11' Luvumbu azamuye umupira ashaka Bugingo Hakim ariko umunyezamu wa Sunrise FC ahita awufataÂ
9' ikipe ya Sunrise FC ikomeje kugerageza uburyo bw'igitego,Yafesi Mubiru acenze Serumogo Ally arekura ishoti ariko rinyura impande y'izamu gato cyaneÂ
7' Robert Mukoghotya abonye umupira ari mu rubuga rw'mahina ariko ntiyawubyaza umusaruro ba myugariro ba Rayon Sports bawumukuraho
5' Abakinnyi ba Rayon Sports nibo bafite umupira bari guhererekanya mu kibuga hagatiÂ
3' Heltier Luvumbu Nzinga agerageje kurekura ishoti ritunguranye ariko rinyura hejuru y'izamu kureÂ
1' Ikipe ya Sunrise FC niyo itangiye umukino isatiraÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135688/live-rayon-sports-yakiriye-sunrise-fc-135688.html