N'igiti kizazamo da! Abakobwa n'abagore bambara impenure ku karubanda n'abasore basuka intweri bagiye kujya bafungwa n'igiti kinshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'igiti kizazamo da! Abakobwa n'abagore bambara impenure ku karubanda n'abasore basuka intweri bagiye kujya bafungwa n'igiti kinshi.

Mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, muri Tanzania hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n'abasore basuka imisatsi, bazajya bacibwa amande angana n'ibihumbi 50 by'amashilingi.

Nkuko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters, aya mabwiriza yashyizweho bitewe n'uko umubare w'abakobwa b'ahitwa Olevolosi bambara impenure umaze kwiyongera cyane.

Imibare y'aba bakobwa yikubye kabiri berekana imibare ivuga ko umwaka ushize bari 312, none ubu bakaba ari 634.

Ni imibare yerekanywe n'ibarura ryakozwe muri ako gace, aba biyongeraho n'abahungu bisukisha imisatsi yabo, bose babafatiye ingamba yo kujya bacibwa amande y'ibihumbi 50 by'amashilingi.



Source : https://yegob.rw/nigiti-kizazamo-da-abakobwa-nabagore-bambara-impenure-ku-karubanda-nabasore-basuka-intweri-bagiye-kujya-bafungwa-nigiti-kinshi/?utm_source=rss=rss=nigiti-kizazamo-da-abakobwa-nabagore-bambara-impenure-ku-karubanda-nabasore-basuka-intweri-bagiye-kujya-bafungwa-nigiti-kinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)