Niryo tsinda rirambye mu Karere! Redemption V... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Redemption Voice yatangiye gukora umurimo w'Imana mu ndirimbo mu mwaka wa 2007, aho bari bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye. Kugeza uyu munsi babaye abagabo n'abagore bakibirimo. Redemption Voice yujuje imyaka 16 ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abagize Redemption Voice Burundi ni abaririmbyi batandatu (abasore batanu n'umukobwa umwe) ari bo: Hervé, Davy, Zackarie, Bénie Bernice na Hervé Patrick. Redemption Voice Canada igizwe n'abaririmbyi barindwi (7) aribo: Yvan, Leslie, Eric, Greta, Corine, Adonis na Kelly".

Bamaze gukora album 5 ari zo "Yuguruye Ntawugara", "Ni Wewe gusa", "Nashimwe", "Yangiriye Neza" n'iya gatanu (ntibaratangaza izina ryayo) bagiye gushyira hanze vuba, ariko indirimbo zitari nke ziyigize zimaze kujya hanze nka "Ndakwizigiye", "Naho Nagendeye" na "Yarankunze".

Batwaye ibihembo byinshi kandi bikomeye mu muziki wa Gospel birimo: Africa Gospel Music Awards baherewe i Londres mu Bwongereza aho babaye aba mbere muri Africa yo hagati "Best Central Africa Artist". Ni igihembo bahawe mu mwaka wa 2013.

Bafite kandi Groove Award baherewe i Nairobi nka "Best Artist Burundi" mu 2013; ibikombe bibiri bya TopTen Tube Music Awards bafatiye i Bujumbura mu 2013 na 2014; Pamoja Award 2018 aho bashimiwe ku bwo guhiga abandi mu gukora igitaramo cyiza, "Best Concert 2022".

Mu rugendo rwabo rw'umuziki, aba baririmbyi babarizwa mu matorero atandukanye, bamaze gukora ibitaramo bine mu Burundi, ndetse n'igitaramo kimwe bakoreye i Kigali mu Rwanda muri Mutarama 2016. Ubu baritegura gukora ibitaramo i Burayi no mu gihugu cya Canada n'i Bujumbura.

Redemption Voice bishimira ko abantu batari bacye bakijijwe binyuze mu ndirimbo n'ibitaramo bakoze. Ikindi kibatera amashimwe ni uko "hari abo twabereye icyitegererezo cyangwa urugero mu kuririmba indirimbo zo kuramya nabo ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije".

Kuba bakomeje kwanda bakaba bakorera i Burundi no muri Canada, ni ipaji y'igitabo cy'amateka yabo ibaryohera cyane. Yves Ishimwe Perezida wa Redemption Voice (Burundi na Canada), yabwiye inyaRwanda ko babishimira Imana mu buryo bukomeye. Yanahishuye ko bitegura gufungura Redemption Voice mu Burayi.

Aragira ati "Yego Imana yatugiriye neza kuko twagiye twaguka, ubu hamaze kuvuka Redemption Voice Canada ndetse imaze gusohora ibikorwa bitari bike. Vuba hagiye kuvuka na Redemption Voice muri Europe n'ahandi hose Yesu azadushoboza kugera".

Yavuze ko mu myaka 5 iri mbere "Turifuza cyane kuzabona benshi bamenya Kristo ku bwa zino ndirimbo turirimba. Kubona benshi bakira indwara biciye mu kuramya. Kubona itorero n'abakristo bashyigikira abaririmvyi kuruta uko bigeze kubikora, hanyuma abaririmvyi bagakora batavunika".

Umuziki w'Akarere ka Afrika y'Uburasirazuba mu mboni za Redemption Voice

Redemption Voice ikomeje kwaguka umunsi ku wundi, ivuga ko umuziki wa Gospel mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba, muri iki gihe uri ku rwego rwiza ariko hari ibikwiriye kongerwamo imbaraga. Bavuze ko abakora umuziki wa Gospel bakwiye kwirinda umwuka wo guhangana.

Yves Ishimwe asanga ko abaramyi bakwiriye gukorera hamwe/kugirana inama mu ntumbero yo gukuzanya, abakuru bagafasha abato n'abato bagafasha abakuru. Ati "Ubumwe cyane cyane, hanyuma ntitugire umwuka wo guhangana kuko kenshi uzana ibintu bitari byiza nubwo rimwe na rimwe ufasha".

Aravuga ibi mu gihe Redemption Voice ari itsinda rirambye mu muziki, ndetse niyo iza ku isonga mu matsinda yose yo mu karere ataracogoye (ntabwo harimo amakorali na za Minisiteri). Icyemeza ko nta na gahunfa bafite yo guhagarara ni uko bakomeje kugaba amashami hirya no hno ku Isi.

Amwe mu matsinda yubatse izina mu Karere ariko atacyumvikana uyu munsi harimo One Nation Gospel y'i Burundi yamamaye mu ndirimbo "Imana si umuntu"; itsinda rya Makoma ryo muri DRC ryakunzwe cyane mu myaka ya 1995 ryamamaye muri "Natamboli" na "Naleli".

Si ayo gusa ahubwo hari n'ayo mu Rwanda atacyumvikana kandi yarahoranye ijambo. Muri yo harimo The Sisters yari igizwe na Aline Gahongayire, Tonzi, Phanny Wibabara na Gaby Kamanzi; The Blessed Sisters y'abakobwa batatu bavukana Peace, Rebecca na Dorcas; Hindurwa Band yakanyujijeho muri za 2004, Beauty For Ashes; n'abandi.

Redemption Voice idafite umwanya guhagarika umuziki, irakataje cyane ndetse mu minsi ishize bashyize hanze indirimbo "Ndakwizigiye" ikomeje kwerekwa urukundo. Ni indirimbo bahuriyemo bose aho ab'i Burundi n'abo muri Canada bafashwe amashusho ahuzwa mu buryo bwa gihanga.

Yaje isanga izindi ziheruka zikomeye kuryohera abakunzi benshi nka: "Naho nagendeye" Ft Big Zoe; "Yarankunze"; "Mutima wanje"; "Ahora ambwira"; "Imigambi" bakoranye na Victorious Team - itsinda rihagurutse neza i Burundi; "Yangiriye neza" na Hallelujah bakoranye na Apotre Apollinaire Habonimana.


Redemption Voice Burundi igizwe n'abasore batanu n'umukobwa umwe


Redemption Voice Canada igizwe n'abasore batatu n'abakobwa bane


Redemption Voice bamaze imyaka 16 mu muziki kandi nta gahunda bafite yo kuwuvamo


Ibitaramo bya Redemption Voice biritabirwa cyane kandi bikitabirwa n'ingeri zitandukanye


Redemption Voice ni abahanga cyane mu kuririmba umuziki wa Live


Redemption Voice baritegura kugaba amashami ku mugabane w'Uburayi nyuma ya Canada bafitemo ijambo

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAKWIZIGIYE" YA REDEMPTION VOICE





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135876/niryo-tsinda-rirambye-mu-karere-redemption-voice-bateguje-album-ya-5-banahishura-kugaba-am-135876.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)