Nomcebo wamamaye muri 'Jerusalema' yatunguwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nomcebo Zikode, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y'Epfo yatangaje ko yifuza ko umuziki wa Afurika wagera kure harushijeho, nubwo n'ubundi urugendo rwamaze gutangira. 

Yatangarije InyaRwanda Tv ko yifuza ko abazabakomokaho bazakomereza ku byo bazaba barakoze, nk'uko nabo bafatiye kubyo abababanjirije bakoze. Yongeraho ko atewe ishema no kuba umuziki nyafurika umaze kumenyekana ku rwego rw'Isi.

Uyu muhanzikazi wakanyujijeho muri 'Jerusalema' yavuze ko bishoboka kugaruka mu Rwanda kuhataramira, ariko ko byose bizagirwamo uruhare n'abanyarwanda. Kuri ubu, Nomcebo afite umugabo witwa Selwyn Fraser ndetse bamaze kubyarana abana babiri.

Yagize ati: 'Abanya-Kigali nibankunda bihagije birumvikana ko bazantumira ni ukuvuga ngo ntegreje ubutumire bwanyu.'

Ku bijyanye no kuba we na Master KG barakoze indirimbo ikaba ikimenyabose ku isi yose, Nomcebo yavuze ko "mvugishije ukuri, ntacyo nababwira twakoze ni Imana yonyine kuko twe twagiye muri studio nk'ibisanzwe tutazi ko tugiye gukora indirimbo izakundwa kuriya."

Ati: 'Twebwe twagiye muri studio, tugiye gukora ibintu dusanzwe dukunda cyane tutazi ko isi igiye kubikunda cyane.'

Nomcebo yashimiye byimazeyo Trace Group yamwizeye ikamuhitamo maze ikamutumira mu birori bya Trace Awards 2023 byabereye i Kigali muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023. Ni ubwa mbere ibi bihembo byari bitangiwe muri Afrika.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko byamurenze kubona ibintu byose biri ku murongo mu gihe aribwo bwa mbere u Rwanda rwakiriye ibirori byo gutanga ibihembo nk'ibi.

Yatangaje ko gutoranwa muri Trace Awards bisobanuye byinshi kuri we, kuko bishimangira ko nawe ari umuntu w'ingenzi kuba yatoranwa mu bandi bahanzi benshi.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 37 yahawe igihembo cya Best Global Africa Artist' abikesha indirimbo 'Jerusalema' yakoranye na Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, indirimbo iri mu rurimi rw'iki-Zulu yasohotse mu 2019. 

Nyuma y'uko ahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yamushimiye byimazeyo kubera ko ayoboye u Rwanda neza, rukaba rwuje amahoro n'umutekano.


Nomcebo yatunguwe n'uburyo u Rwanda rwakiriye Trace Awards ku nshuro ya mbere


Yegukanye igihembo cya Best Global African Artist


Yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame ko ayoboye u Rwanda neza

Reba hano ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Nomcebo

">

REBA INDIRIMBO "JERUSALEMA" YA MASTER KG FT NOMCEBO





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135790/nomcebo-wamamaye-muri-jerusalema-yatunguwe-nuko-u-rwanda-rwakiriye-trace-awards-video-135790.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)