Ntabwo nanga Rayon Sports - Migi avuga ku kuba yakwemera gutoza iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptsite Migi yavuze ko gutoza Rayon Sports abonye akazi atakanga kubera ko icyatunga umuryango we aho kiva kikagera yagikora kandi yishimye.

Migi uheruka gusezerana umupira w'amaguru akinjira mu mwuga w'ubutoza aho yahereye muri Musanze FC ari umutoza wungirije.

Ubwo yari agikina yatangaje ko adashobora gukinira Rayon Sports, ni nyuma y'uko ubuzima bwe bwose nk'umukinnyi asa n'aho yabubaye muri mukeba wayo, APR FC.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Migi yavuze ko atavuze ko atakinira Rayon Sports kuko ayanga ahubwo byatewe n'igihe yari agezemo cyo gusoza gukina kandi atarayikiniye agifite imbaraga.

Ati "Ndi umukinnyi navuze ko ntashobora kuyikinira ni byo kubera igihe aho cyari kigeze, nari maze gukinira APR FC imyaka myinshi nsa n'aho ndimo nsoza urugendo rwa ruhago, niba abantu bibuka neza naravuze ngo ntabwo aka kanya Rayon Sports ntakiniye ndi umwana, nshobora kujya kuyikinira ndimo nsoza gukina umupira w'amaguru."

"Niyo mpamvu ni uko abantu bagiye babyumva nabi bakavuga ngo Migi yaravuze ngo ntiyakinira Rayon Sports, oya navuze ko igihe ntayikiniye ndi umusore mfite imbaraga nkayiha ibyo mfite byose, ntabwo nshobora kujya kuyikinira ndimo kugera mu myaka mikuru kuko ntacyo nayifasha."

Abajijwe niba nk'umutoza ugitangira umwuga wo gutoza, atekereza ko mu gihe yazahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports yazakemera, avuga ko aho akazi kakwerekeje ari ho ujya.

Ati "Ni akazi aho akazi kakwerekeje niho ujya, ikikugaburira nicyo ujyamo, abantu benshi babyumva nabi, nongere mbisubiremo nabaye muri APR FC nsa n'aho mpanganye na Rayon Sports."

"Ku bw'ibyo rero abafana bakagenda bavuga ngo Migi yanga Rayon Sports, ntabwo ari ukuyanga, kuba nayitoza ntawumenya aho bwira ageze, ahakugaburira niho ujya, kubera iki se ntayitoza, aho ngiye niho nshyira imbaraga, ahangaburira, ahatunze umuryango wanjye niho nshyira umutima."

Migi yavuze ko atakwanga gutoza Rayon Sports kuko ari akazi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-nanga-rayon-sports-migi-avuga-ku-kuba-yakwemera-gutoza-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)